Amateraniro jyo ku cyumweru ku wa 25 kanama 2019
Umwigisha: KANOBANA Jean Baptsite
Intego y’ijambo”Hahirwa umuntu ufite Uwiteka nk’umutabazi”
Zaburi
146:1” Haleluya. Mutima
wanjye, shima Uwiteka.2Nzajya nshima Uwiteka nkiriho,
Nzajya ndirimbira Imana yanjye ngifite
ubugingo. 3Ntimukiringire abakomeye,
Cyangwa umwana w’umuntu wese,
Utabonerwamo agakiza. 4Umwuka
we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo
munsi imigambi ye igashira. 5Hahirwa
ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi we, Akiringira
Uwiteka Imana ye. 6
Ni we waremye ijuru n’isi, N’inyanja
n’ibibirimo byose,
Akomeza umurava iteka ryose.”
Yesaya
55:6” Nimushake Uwiteka
bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. 7Umunyabyaha nareke ingeso
ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe,
agarukire Imana yacu kuko
izamubabarira rwose pe. 8“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira
zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni
ko Uwiteka avuga. 9“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba
izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo
mwibwira.”
Aya magambo yavuzwe muri iyi zaburi, ni zaburi ya
Dawidi.ni zaburi ikubiyemo amashimwe. Tugiye kuyiganiraho twibuke imirimo y’Imana
nyuma natwe tuyishime. Dawidi uyu nimwene Yesayi, yari umwana wa munani,
umuhererezi iwabo. Yavutse mugihe Abisilayeri bari baranze umucamanza bagashaka
umwami. Kuko abana ba Samweli bari bararetse uwiteka bagaca imanza zibera
baagukunda indonke, bituma Abisilayeri basaba uwiteka ko bamera nkayandi
mahanga, basaba umwami. Gusa uwiteka abwira Samweli ati” reka kubaririra, ubahe
umwami bashaka, gusa ubasobanurire uko uwo mwami azabajyenza. Ko azafata abana
babo akabagira abagaragu, akabakoresha ibyuburetwa. Samweli abimikira umwami Sawuli, uyu mwami
ntiyigeze atunganira Imana gusa mu itangira rye yakoze neza. Sawuli yakoze
ibibi byinshi gusa icyambere yakoze ni ukunanirawa kwihangana. Byatumye
yitambira ibitambo abonye samweli atinze, hanyuma agitamba samweli aba
arahageze, aramubaza ati” mbese ko wagombaga kuba umwami, none ninde wakugize
umutambyi? None rero ubwami bwawe sindi bubukomeze, burangira budakomeye.
Uwiteka abwira samweli ati“uzagezahehe kuririra Sawuli? Jyenda ujye I
betelehemu mu muryango wo kwa Yesayi unyimikire umwami kuko nabonye uwufite
umutima umeze nkuko nshaka.
Samweli ajyezeyo abwira Yesayi kumuzanira abungu be
ngo arebe mo umwami. Birumvikana Yesayi yabanje kuzana umwana we w’imfura
Eliyabu, Dawidi yari umuhererezi nta muntu numwe wari bumuvugire, gusa uwiteka
kuko abasha kutubona, yari yaramuvuganiye. Nuko Samweli asaba ko bamuzana
baramwimika, bamusukaho amavuta. Bamaze kuyamusukaho Dawidi yasubiyhe mu ishyamba.
Ntakigeze gihinduka gusa icyahinduse nuko uwiteka yamanutse akamuturamo. Iyo yabaga
ari mu ishyamba, intare iyo yazaga yarayifataga akayivutagura akayica.
Hanyuma umwuka
mubi uva kuwiteka uza kuri Sawuli. umwe mubantu be aravuga ati” bamushakire
umucuranzi w’umuhanga, ajye acuranga umwuka mubi amuveho. Umwe aravuga ati”
hari umuhungu wa Yesayi utuye i Betelehemu afite umuhungu w’umucuranzi
wumuhanga kandi ni umurwanyi kandi ni umwitronzi mubyo avuga” nuko Dawidi nta
muntu wari bumuvuganire uwiteka aramuvuga. Nuko
iyo tubanye n’Imana neza ibasha kutuvuga. Rimwe Dawidi aza kujyemurira
bakuru be ku rugamba, ahura n’umufilistiya, Goliyati wari umaze iminsi mirongo
ine abatuka. Nuko Dawidi ahageze yumva abatuka ndetse agera naho avuga ati”
nsuzuguye n’Imana yanyu. Nuko Dawidi avuga ko ya murwanya. Iyo nkuru bayibwira
umwami Sawuli. Sawuli amutumaho. Amugeze imbere aramureba aramubwira ati” uriya
mu filisitiya ureba, yarwanye intambara nyishi, arakomeye. kandi wowe uracyari
umusore w’umugenda, nta mbaraga ufite. Dawidi kumusubiza, aravuga ati” iyo
nabaga ndi mu ishyamba ndagiye umukumbi wa data, idubu cyangwa intare
byaranteraga. Iyo byacakiraga umwana w’inama narayifataga, nkayivutagura,
nkayiwuvuvunuramo, none uwo mu filisitiya utakebwe azapfa nkimwe murizo. Sawuli
amwambika imyambaaro ye y’urugamba, ayambaye aramubwira ati” ibi si
nabimenyereye arayiyambura yifatira inkoni ye n’umuhumetso ajya kurwanya
Goliyati aramutsinda. Icyo cyari igisubizo kuri Dawidi ariko siko byagenze,
mumwanya wo guhabwa intebe yicyubahiro yatangiye indi ntambara.
“Ibyo twita ibisubizo ntabwo ari byo. Hejuru y’umuntu
haba Imana yonyine. Ibyo twita ibisubizo ahubwo n’ibibazo tugomba gusubiza. Iyo
amafaranga uyafashe ukayita igisubizo, ntabwo biba aribyo kuko ibibibazo bizanwa
nayo n’ibyishi. Iyo ufashe inzu ukayita igisubizo, uba wibeshye, kuko niba
uyibona ugatangira kuyisorera, uba watangiye kugira ibibazo. Ahubwo
umuntu ari mu isi Imana yamushyizemo ngo akemure ibyo bibazo, ntabwo
kubona umugore cg umugabo ariko, kubona ibisubizo kuko ahubwo nibibazo biba
bije, kuko uba ugiye gutwarwa nandi mategeko.”
Ibyo abagore baririmbye byazaniye Dawidi ibibazo,
bituma arwana na Sawuli. Intambara ya Sawuli yagoye Dawidi, ajya mu ishyamba
arazezengera. Ninde wari gutabara Dawidi? Usibye uwiteka? Hanyuma uwiteka
atabaye Dawidi ajyeze ku ngoma yandika iyi zaburi. Ashima uwiteka ati”
ntimukiringire abakomeye cyangwa umwana w’umuntu utabonerwamo agakiza. Ikindi
kintu umuntu agomba kwitaho ni ukwibuka ko tuzapfa, niba ubona abandi bapfa
bakajyenda ugasigara, ukwiye kubitekerezaho ko tuzapfga, bitume ntamuntu numwe
ukwiriye kwiringira kuko iyo umwuka umuvuyemo, ajyana n’imigambai ye yose kandi
biba birangiye. Usibye nabantu nawe ntukiyiringire. Hahirwa umuntu ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi, akamwiringira.
nibaDawidi yaravuzengo hahirwa, nuko aya mahirwe hari abantu batayafite, niba
rero umufite urahiriwe. Kuko umuntu ntiyihagije, akenera umutabara.
Bibiliya itubwira ibya Yozefu. Yaravutse Se
aramukunda, amudodeshereza ikanzu yaje kumuvira mo ibibazo. Yararotaga,
akarotorera inzozi ze bene se, ariko bo bibatera ishyari, bituma batangira ku
murwanya. Intambara yambere bagambiriye kumwica, bamuta mu rwobo ninde wari
bumutabare? Nyuma baramugurisha, ajyera kwa Potifari, Potifari abonye ko
ukuboko k’Uwiteka kumuriho amweguria ibintu byose. Ariko ntibyarangira kuko
Mukapotifali yashatse ko baryamana, arahunga amushyirisha muri gereza. Ikinyoma
ke cyarafashe amubeshyera ko yashatse kumufata ku ngufu bamushyira muri gereza.
Muri gereza naho ntawari bumuvuganire. Nabarose akabarotorera inzozi zabo ntibigeze bamwibuka ariko Imana yaramwibutse
Rero kugirango Uwiteka akubere umutabazi birakorerwa
kandi biraharanirwa. Niba kugirango ugire icyo ugeraho ugikorera, ntabwo Imana
ariyo ubona gutyo gusa. Imana
urayishaka, ndetse hari nigihe, ikwihorera, cyangwa ikakwihisha. Hahandi usenga
ukagirango ntihari, ariko iba ikwihishe igirango irebe urukundo uyikiunda,
nuburyo uyishaka. Aburahamu Imana yaramuhamagaye, iramwimura ariko amara imyaka
makumyabiri n’itanu atarabona umwana, inzara imwicira mu gihugu yamwoherejemo
arasuhuka, umugore we bakamutwara. Nyuma iza kumuha umwana w’umuhungu nkuko
yabimusezeranyijne ariko irongera imusaba kujya kuyimutambira kubwo kwizera
n’urukundo yayikundaga yaramujyanye amujyana kumutambira Uwiteka ho igitambo
gikongorwa. Ntabwo byari bivuzeko itari ihari.
Imana dukwiye kuyishaka nimbaraga nyishi. Kandi iruta
abantu bose bakomeye tujya dushaka. Ese niba abantu bakomeuye tubashaka kandi
tukabashakana ibyubahiro? Mbese Imana niyo dukwiye kujya gushaka uko tubonye nigihe
twiboneye? Dukwiriye kuyishaka kandi tukayishakana umwete, wose. Hari igihe
iburira aho abandi bari kuyibonera, wowe ukayishaka ukayibura. Niyo mpamvu
ijambo twasomye ijambo ritubwira riti dushake uwiteka bigishoboka ko abonwa.
Mugatabo k’Umugenzi batubwira mu kirisitu ageze kwa mu sobanuzi, agahura
n’umugabo uri mu kazitiro. Uwo mugabo bamusobanurira ko yari umugenzi ujya u
ijuru ariko none akaba arikure y’imbabazi kuko imbabazi z’Imana zamuvuyeho kuko
yajyaga akora ibyaha nkana abikorera munzira ijya mu ijuru.
Imana dukwiriye kuyishaka gute? Imigani 8:17 “Nkunda
abankunda kandi abanshakana umwete bazambona”. Ntabwo kuyishaka ari uguhindura idini,
kwimuka agasozi kamwe ukajya ku kandi, ahubwo Imana ibasha gutura mu mutima.
Rero Yesaya arahanura ati” umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa nawe areke
ibyo yibwira mugarukire uwiteka. Uko niko dukwiriye gushaka Uwiteka. Bibiliya
yongera kutubwira umugabo witwa zakayo yari umukoresha w’ikoro kungoma ya baroma.
Ako kazi yarimo akora kari keza, ariko kari kabi mu bayuda. Zakayo yaribaga
ariko ntiyabyemerega, ahubwo Yesu amugezeho yarabyemeye, arahinduka. Zakayo
ntabwo yari agiye kureba Yesu ngo amwizere, ahubwo yari agiye, agiye kumureba
kugirango asobanukirwe uwo mugabo. Ariko amugezeho, yafashe icyemezo yurira
igiti cy’umuvumu kugirango icyamuzinduye atahe akigezeho. Ntabwo aryarya, iyo
afashe umwanzuro aba awufashe bitandukanye nabiki gihe, baza mu nzu y’Imana
batazi icyo bashaka. Ariko Zakayo we yari azi icyo ashaka. Yesu yitegereza mu
bantu bari bamukikiye, abona ntanumwe umushaka, bari bazanywe n’ imigati,
gukira indwara, yitegereje asanga Zakayo ariwe wenyine umushaka.
Yesu abwira Zakayo ati” ururuka kuko uyu munsi
nkwiriye kurara iwawe. Yesu ageze kwa zakayo akomeza umurimo we, arabwiriza,
Zakayo aratsindwa, abwira yesu, ati” nari umujura, ariko none uwo nambuye ibye
ndabimuriha kane, kandi cyimwe cya gatatu cy’ibyo ntunze ndabiha abakene. Yesu
nawe aramubwira ati”Zakayo uyu munsi agakiza katashye iwawe uri umwana wa Aburahamu,
kandi umwana w’umuntu yazanywe no gushaka uwari wazimiye.
Ntawundi
mutabazi ubaho keretse uwiteka.
None mwene data wumvise ibi,urumva uri mu mubano mwiza n’Imana? Imana ahantu ituye nihamwe honyine ni munzira yo gukiranuka. Uwasambanaga areke gusambana, uwibaga abireke uwibwiraga bibi bye abireke umunyabyaha areke ibyaha bye. Inzira n’imwe yonyine nuko wemerako uri umunyabyha ahasigaye ugahamya uwiteka akakugirira imbabazi ukaba mu bakandida b’abo izajya irengera.