Kuri iki cyumweru
tariki ya 24/03/2019 muri CEP UR Huye mu materaniro hari umwigisha witwa Gahamanyi Jean Baptiste, umukristu wo ku
mudugudu Gahogo-Ruvumera muri Muhanga
yigishishe ijambo ry’Imana rifite intego ivuga ngo KUGIRA UBWENGE
yifashishije Ijambo riboneka muri bibiliya Imigani 3.21-22, 9.7-9 akomeza avuga cy’umubwiriza
avuga ko Igitabo cy’Umubwiriza ni
igitabo cyuje ubwenge kandi gitinywa na benshi kuko intego yacyo ivuga ko
ibintu byose ari ubusa, ibyo bigatuma batabona uko basobanura ubwo busa nyamara
ni uko iyo mikorere yose iba itarimo Yesu ni kimwe rero n’imigani. Iki gitabo
rero kigaragaza kwicuza kwa Salomo nyamara nta n’icyo afite yahindura ku byo
yakoze (nta kintu kibabaza nko kwicuza ibyo utagifite guhindura). Ni ukuri iyo
ubuze ubwenge Imana iragusezerera kuko ni ubutunzi itanga nta n’uwubusabye
nk’impano yayo n’ikimenyimenyi mu gusenga kwa benshi ibasezeranya ubwenge
abatabizi bakibwira ko ibapfobeje. Ese niba umuntu yaba afite ubwenge bwo kuba
ataha akazi umusazi, mwibwira ko Imana ari yo yaha imirimo abantu batazi
ubwenge? Kuko akenshi umunyabwenge agaragarira mu mvugo, imikorere… Ubu
bwenge ni uburinzi bw’ubufite, iyo utabufite ugwa mu moshya bikaba byanagutera
kurenganya Imana kandi ari wowe wizize. Umuririmbyi aravuga ati
“Nuntunganiriza ubwenge nzanezerwa nzaguhimbaza…” kuko akenshi iyo
umuntu akoreye Imana nta bwenge afite ntaba akiyihesha icyubahiro ahubwo
arakiyiyambura, yooo Birababaj pe!!! Icyiza ni uko iyo Imana iguhaye ubwenge
nta kindi wayiburana kuko byose ubikora mu gukiranuka. Imiruho myinshi abntu
bafite ayiterwa no kutagira ubwenge, reba nawe umuntu akajya mu ishyamba
akikorera inginga y’igiti ngo ari gusengera umugabo / umugore wamusize (ariko
akongeramo ati “Mana sinzongera kumutuka” Umuswa agaragarira mu
gupanga imishinga miremire atazarangiza: Yiruka yinjira aza gukizwa akiruka
asohoka ajya mu byaha, atangira yemye agasoza yicaye. atangira yiyima( umukobwa
yabwirwa ati “uzaze kunsura, na we ati ‘oya ndi umurokore’ “agasoza
yitanze wese.) Nta munyabwenge ujya ukopera abaswa: kuri ubu umubwirizabutumwa
akikora ati “Yesu ni umutipe ukaze” akabwiriza ataka umugore we
muremure, w’inzobe… Abahanzi bose ki, indirimbo zabo ntiwamenya aho
bazihimbira. Umwe ati “Satani ashishimure ingutiya, Imana itudodere
iribaya, ese ubu ni ubuhe butumwa?” Kutagira ubwenge buteza intambara
kandi izo ntambara zigatuma abantu badindira ndetse bakanasubira inyuma kurenzaho
kuko n’Imana ubwayo iba iri mu murimo wo kukemura ayo makimbirane nta bindi
yabakorera. Byaba ari nko gutera aho utatemye ibyatsi. Mu bumana bw’Imana
ntabwo yasangira umuntu na Satani, Satani we yakureka ugakorera Imana ikajya
ikwifashisha mu biraka ariko Imana yo ntiyakwemera ko uyikorera ukorera na
Satani. Yewe mwana muntu saba ubwenge kandi ubukurikire rwose. Nk’uko urukundo
ruri, rutuma umuntu asohoza amategeko yose y’Imana ni na ko ubwenge bufasha
ubufite kunezeza Imana. Shaka ubwenge ni bwo uzagubwa neza mu buzima bwawe bwa buri
munsi kandi niba udafite ubutanga ubanze umwizere by’ukuri nta kabuza azaguha
ibyakugirira umumaro.
Biradukwiye ko dusaba ubwenge buva Ku Mana