Amateraniro ya CEP
Umwigisha: Maurice
Intego y’ijambo ry’Imana “kumera nk’ibisukwa ku gicaniro”
Abaroma
12:1-2 “Nuko
bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe
ibitambo bizima
byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. 2Kandi
ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo
muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo
Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi
bitunganye rwose.”
2timoteyo:
4:6 “Kuko jyeweho maze kumera
nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. 7Narwanye
intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. 8Ibisigaye mbikiwe
ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa
kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe
bose.
9 Gira umwete wo kuza aho ndi vuba”
Pawulo yakuze afite ishyaka ryo kuzaba
umwarimu wa tewologiya. Akaba yarigiraga ku birenge by’umugabo witwaga
Gamariyeli. Pawulo akirangaiza yarangije ahura n’inkuru y’umugabo witwaga Yesu.
Bituma yumva agize ishyaka ryo kurwanira Imana kuko yarai yarizeko imana ari
imwe kandi itabyara. Benshi bavuga ko yari umwanzi w’Imana ariko Yesu yavuze
neza ati “igihe kirageze kandi kirasohoye
ko bazabafata bakabarenganya kandi bakabica, uzabikora wese azumva ko akoreye
Imana umurimo”. Akarengane katangiriye kuri Sitefano baherako baramwica.
Bavuga ko isengesho Stefano yasenze ko ariryo ryakurikiranye Pawulo. Nuko
yakomeje kurenganya abakirisitu, niko kwaka inzandiko akajya i Damasiko.
Ari munzira ajyenda benda gusohora yo
batungurwa n’umucyo w’Imana yikubita hasi yubamye arangije yumva ijwi rimubwira
ngo Sawuli Sawuli undengsnyiriza iki?
Arangije aramubaza ati “urinde mwami
nkagukorera?”Yesu aramwibwira nuko ahaguruka aho afashwe n’ubuhumyi
bamwerekeza i Damasiko kwa Ananiya, amurambikaho ikiganza arahumuka
aramubatiza. Nyuma yo kuva aho ajya mu butayu bwa Arabiya amarayo imyaka 3
yigishwa n’Imana. Nyuma yo kuvayo ajya i Yerusalemu atangira kuvuga ubutumwa,
abayuda bumvise ko yahindutse bashaka kumwica, nuko intumwa ziramucikisha.
Nyuma yo kongera kuva iwabo i Taluso, kuko
ariho yari yarahungiye, ari kubwiriza, umuntu umwe arahanura. Aravuga ati
“hagiye gutera inzara nkiyateye ku gihe cy’umwami Kilawudiyo”. Niho bahereye
begeranya ibintu babiha Pawulo na Barinaba ngo bajyemurire abera bo muri
Yerusalemu, kuko nta mukene wabaga muribo.
Uyu Timoteyo bamusanze i Lisira, yakiriye
ubutumwa bwiza, nyuma ubwo Pawulo yatangiraga gusura amatorero asanga yarabaye
umukirisitu mwiza. Nyuma yuko afungiye i roma nibwo yongeye kumwandikira kuko
yari afite inshingano yo gushumba umukumbi w’Imana. Iyo urebye usanga Timoteyo
yari ataragera ku rwego amushakaho, nicyo cyatumwye asoza yahisemo kumutongera
kugirango ibyo amutongereye azabyisangemo.
Imana ihamagara umuhamgaro umwe “kwera” kuko imana yabahamagariye kwezwa ntiyabahamagariye kwanduzwa. Kandi
muri uwo muhamagaro itangamo akazi. Ariko muri ako kazi iyo utagakiranukiyemo,
Imana ikwambura ibikwiriye ahubwo ikagusigira ibikenewe. Kuko harimo abononekaye imitima kandi bakamyemo ukuri, kuberako
bibwira ko gukorera Imana ari inzira yo kubona indamu. Gukorera Imana
ntabwo ari inzira yo kubona mo ibyo ushaka byose ahubwo ni inzira yo kugirango
ubushake bw’Imana busohore. Pawulo yandikira Abaheburayo 10 aravuga ngo nicyo
gituma mukwiriye kwihanganira mu mibabaro kugirango nimumara gukora iby’Imana
ishaka mubone kwemerwa.
Umuntu ufite intego y’ubugingo ntkigeragezo
nakimwe atakihanganira.
Kuko ngeweho maze kumera nk’ibisukwaku
gicaniro, ni Pawulo ubwe wabyivugiye. Amubwira nandi ko igihe cye cyo gutaha
gisohoye, kandi ko yarwanye intambara nziza yo kwizera. Pawulo yavugaga ibintu
biriho ntabwo yavugaga amagambo. Niho kubera intambara yarwanye kandi akaba
yarakwiye kuba yarapfuye nicyo cyatumye avuga ati “sinjye uriho ahubwo ni
Kirisitu undimo”. None aha uri uhari uhabareye nde? Icyampa aho uri ukahaba
uhabereye Kirisitu. Ibyo dushyira imbere ntabwo aribyo bibiliya ishyira imbere,
urugero nko mu gitabo cy’umubwiriza bavugako umunsi wo gupfa uruta uwo kuvuka.
Icyindi nuko hari igihe usanga nanone ibiturushya ari iby’inda. Ikindi nuko uyu
mubiri ugira agaciro kubera ibyo ubitse. nukuvuga ngo umubiri utarimo Kirisitu
ni intumbi.
Muntambara yarwanye harimo no kwishimira mu makuba.
Ariko aba Kirisitu ba none ntabwo amakuba ari ibyishimo byacu ahubwo ni
umubabaro. Yavuzeko amakuba atera kwihangana kandi kwihangana kugatera kunesha.
Abihishuriwe ko agiye ku gutaha, yirebye asanga nta mugayo numwe umubonekaho.
Aravuga ati “amaze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro”. Ibintu byabaga kugicaniro
byabaga byujuje ibintu bitatu: byabaga ari itungo ritagira inenge, cyagombagwa
gutambwa rikemerwa, iyo kemerwaga cyavagamo umubabwe uhumurira Imana. None wowe
mukirisitu urumva umubiri wawe wabera umubabwe uhumurira Imana? Igenzure urebe
niba wahumurira Imana.
Abikiwe ikamba iryo gukiranuka, iryo umucamanza
utabera azamuha. Ntabwo ari iry’ubugingo kuko ubugingo tubuhererwa mu isi
ntabwo ari mu ijuru. Ibyiringiro dufite ntabwo tuzabibonera mu ijuru ahubwo
tukiri no mu isi tubisongongezwaho. Kuko Petero yaranditse aravuga ngo niba
mwarasogongeye mukamenyako agira neza. Ukiri mu isi umenya niba ukiranuka cyangwa
niba uri guhenebera, ukamenya niba uzajya mu ijuru cyangwa i kuzimu.
Imana icyo ishaka ni uko dukora imirimo yose tumeze nk’ibisukwa ku gicaniro. Ibyo ukora byose. Baramu arahanura aravuga ati “ubu bwoko ntibuzabaranwa n’amahanga”. Icyo byari bishatse kuvuga ni uko mukirisitu atazigera agereranywa n’abakora ibyaha. Mu baroma baratubwira ngo dutange imibiri yacu ibe ibitambo bizima, byera kandi bishimwa na Kirisitu. Ntabwo ari gutanga ibitekerezo, ahubwo ni umubiri wose, none ni ukubera iki Imana itabana natwe nkuko yabanaga n’abakera? Bo bariyangaga ntibakunde imibiri yabo cyane kubwo kuronka Kirisitu. Abwira abafilipi ati “nimugere ikirenge mu cyange nkuko nkigera mu cya kirisitu. None nibangahe bagera ikirenge mu cyawe mu Kirisitu we? Nibande bakwigiraho? Niba utameze nk’ibisukwa ku gicaniro saba Imana kugirango iguhindure nk’ibisukwa ku gicaniro. Kandi niba riko umeze, senga Imana ukomeze kumaranira kumera nk’ibisukkwa ku gicaniro kuko ariko Imana ibashaka.