ku ruyu wa 4 nyakanga 2021 abanyeshuri dukorera umurimo w'Imana muri CEPUR-HUYE CAMPUS twagiriwe umugisha wo gusurwa n'umubyeyi wacu EV. Daniel SINIGENGA, yatuganirije ijambo ry'Imana ryiza ryahembuye imitima ya benshi mu bateranye, umwigisha yatangiye asoma mu rwandiko rwa yuda 1:3, 3 Bakundwa,ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby'agakiza dusangiye niyumviushemo ko mpaswe no kubahugura,kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe,bakazageza iteka ryose. yakomeje asoma no 2mose14:13, abantu benshi mu batuye isi tujya twibaza ngo ese agakiza duhora tuvuga kazanwe nande?
Agakiza kazanywe na kristo, kandi ninawe soko y’agakiza niyo mpamvu umwizeye wese akamwemera aba yinjiye mu gakiza akaba muri ubwo buzima. Ibi byahereye muri Egiputa ubwo Imana yakuraga ubwoko bwayo mu buretwa, hanyuma ubwo bari bageze kunyanja babona ingabo za farawo zibagose hanyuma babaza mose bati “ese muri Egiputa nta mva zabagayo kugirango utume farawo atumarira aha mu mutayu”? hanyuma mose arababwira ati (Mose14 :13).
abantu bari mugakiza bamurikiwe n’umucyo w’Imana, ariko abari muri Egiputa bari mu mwijima. Agakiza ntabwo aribintu umuntu yiyumvamo, cyangwa ngo buri wese avuge ko akijijwe ngo yahawe agakiza ahubwo agakiza ni impano y’ Imana umuntu ahabwa ikamuhesha kwakira ubugingo buhoraho, wakibaza uti "umuntu ufite agakiza gaturuka ku Mana aba ameze gute?
Ese umuntu wakiriye agakiza aba mu buzima bumeze gute?
ubwo twakiriye agakiza twahinduriwe kuba umunyu w’isi ibi bivuze iki? iyo umuntu yakiriye agakiza yera imbuto zigumaho mbese abaho mu buzima butunganye yubaha Imana haba ahagaragarira amaso ndetse n'ahatagaragara iyo wakiriye agakiza uba ubaye icyaremwe gishya muri kristo yesu , uwakiriye agakiza aryohera abo babana nabo, bigana , abo baririmba kuko abafite imyitwarire itandukanye n'iyabandi, ese koko turagafite? Ese koko ni agakiza twahawe n’Imana cyangwa twaraseseye twiyita abakijijwe?
ese ibyo tuvuga turirimba, tubwira abandi twebwe turabwubahirije? ese wowe utarakira agakiza iyo nkuru yaba yakugezeho? Ngwino nawe uhabwe agakiza, nawe waba waragiraga abandi inama ese haracyaza abakugisha inama? niwowe wogusubiza ibi bibazo ukurikije uko wibona hamwe n'ibyo ukora.
Twisuzume turebe, ese turacyari umunyu cyangwa twarakayutse, iyo umunyu ukayuka bawujugunya hanze maze ugakandagirwa, niba hari abantu utari ukiryoheye dusenge dusabe Imana yongere itwuzuze uburyohe, umuntu ashobora kuva muri egiputa ariko egiputa ntive muri we, twagaragaza ko twavuye mubyaha ariko ibyaha bitaravuye muri twe, ikiza nuko twahamagara Imana kugirango itugaruremo izindi mbaraga zo kunesha umubi, turusheho kuyegera nayo izatwegera kuko n'Imana yita kuritwe.
Shalom !!!