Abakristo benshi bajya bafata umwanya bakajya gusengera ahantu hatandukanye hatari murusengero bisanzwe. Hari abajya gusengera aho bakunze kwita mu butayu ariho mu mashyamba, mu mazi mu buvumo n’ahandi henshi hatandukanye. Ariko hari n’abandi bantu basenga ariko ibyo kujya mu butayu ahantu hagaragara nkahagayitse ndetse hatari n’ubuzima bwiza bakaba batabikozwa. Abo bakaba bizera kandi bavuga ko aho umuntu ari hose Imana imwumva kandi ninabyo. Abandi bati gusenga si ukwikebagura nta kujya kwiyicisha imbeho urara mu ishyamba kandi no munzu iwawe Imana yakumva. Twaganiriye n’abakristo batandukanye kugirango twumve icyo babivugaho nuko babyumva.
Tugendeye ku bitekerezo by’abakristo twaganiriye barimo ibyiciro bitatu: Aba mbere n’abakristo bajya gusengera mu butayu banazi akamaro kabyo, abandi n’abakristo basenga mu buryo busanzwe bumenyerewe batajya bajya mu butayu kuko batabishoboye ark kujyayo bakabona ntakibazo kirimo ku babishoboye, hari n’abatajya mu butayu kandi bumva gusengera ahantu nkaho ari ubuyobe no kwigora kuko Imana itumva abagiye mu butayu gusa.
Bibiliya itubwira ko Yesu yazamukaga umusozi agira ngo
aganire na se Matayo 14:23. Ubundi gusengera mu butayu kwiza ni ukwiyanga
ukibuza iby’umubiri wawe ushaka kandi ukunda ukiyemeza kuwukoresha
iby’uburetwa, ntago umuntu akwiye kuzamuka umusozi ajyanwe no gusaba Imana
ibiryo, imyambaro, nibindi byifuzo by’umubiri. Ahubwo gufata umwanya ukajya
gusengera ahantu nkaho kwiza ni ukujyayo ufite gahunda yo kwegerana ndetse no gusabana
n’Imana nkuko Yesu yabigenzaga.
Usomye Bibiliya
ubona ko abatubanjirije nka Dawidi, Mose, Aburahamu, Samuel, Paulo n’abandi
bagiye babana n’Imana neza bakunze kujya bazamuka umusozi bakajya gusenga. Gusengera
mu butayu bifitiye akamaro kanini ubuzima bw’umukristo. Iyi nimwe mu mimaro
twavuga:
- Bifashaka
umukristo kwihererana n’Imana
Umukristo nyawe ukunda Imana byukuri agomba kuba afata
igihe cyo kubana n’Imana wenyine. Umuntu witwa uwa Kristo akwiye kubaho nkuko
Kristo yabagaho kuko niwe kitegererezo cy’abizera. Umukristo udasenga cg usenga nabi ntago
anezeza Imana kandi umuntu wese uvuga ko akunda Imana atayiha umwanya wenyine
ngo ayiramye, yibabaze atange umubiri we agire ibyo yigomwa aba ayibeshya.
- Bifasha
gukura mu mwuka
Abakristo benshi usanga badakura mu buryo bw’Umwuka
ahubwo bakaba ingwingiri nkuko Bibiliya ibita, ugasanga umukristo abaho gusa
yitabira gahunda z’idini abamo ariko ntafate umwanya wenyine ngo ahe Imana
umwanya mu buzima bwe, agire ibyo yigomwa. Bene uwo mukristo ntago akura ngo
ave ku rwego ariho ajye kurundi.
- Bitanga
ubwenge bwo kurushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana
Iyo urebye abantu bita ngo basobanukiwe ijambo
ry’Imana, b’abahanga mu gusobanura ijambo, usanga ari abantu bagira ibihe byo
kubana n’Imana cyane. Ntago wasobanukirwa ibyanditswe by’Imana utabana nayo
cyane. Imana ntishobora gukoresha umuntu
utabana nayo. Birashoboka ko wasoma ibitabo byinshi ukagira n’uburyo
usobanuramo ibintu n’abantu bakakwemera ariko utandukanye n’umuntu ubivuga afite
n’Umwuka Wera w’ Imana. Kandi uyu Mwuka Wera abana nawe iyo ufata ibihe byo
gusenga wenyine, nibwo ubona nizindi mbaraga ukajya uvuga ushize amanga.
Umukristo wumva ko gusengera aho ari bihagije ni
umwana aba atarakura, si umupagani kuko Imana yumva buri wese naho ari; ariko
aba akiri hasi mu buryo bw’Umwuka. Akwiye gusoma no kwiga neza ibyanditswe
akamenya uko abatubanjirije babagaho nuko basengaga nuburyo bwose bakoreshaga
basabana n’Imana akabigana. Ariko ibyo byose umuntu abikora bitewe n’ikigero
cy’urukundo akunda Kristo. Urugero rw’urukundo ukunda Kristo niwo mwanya umuha.
Iyo upfukamye mu cyumba cyawe ugasenga Imana irakumva ariko ntiwapfukama imbere
y’igitanda ngo uhamare iminsi utararyama, ark iyo ugiye ku musozi cg n’ ahandi umubiri
wawe uba wawuhinduye umucakara kubwo gukunda Imana.
Bibiliya iravuga ngo mutange imibiri yanyu ibe
ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana. Kujya mu butayu nikigaragaza ko wiyanze
ukajya kwicwa n’imbeho mu ishyamba cg mu mazi naho iyo wigumira ahantu munzu
gusa uba ugikunze umubiri wawe. Ibyo wigomwe ngo usabane n’Imana nirwo rwego
uba uriho mu buzima bw’umwuka.
Igikuru muri ibyo byose Bibiliya muri Yohana 4:23
iravuga ngo “Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri,
basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo
bamusenga.” Uburyo usengamo bwose aho usengera hose, ujye usengera mu Mwuka no
mukuri.
Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA