Amateraniro ya Cep ku wagatanu 27 nzeri 2019
Umwigisha w’Ijambo ry’Imana: NIYONIZERA MEDIATEUR
Intego y’ijambo: “kwicisha bugufi”
Imigani
15:33”Kūbaha Uwiteka ni ko
kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza
icyubahiro.”
Luke
14:7” Nuko acira abararitswe
umugani, abonye uko bashaka intebe z’icyubahiro arababwira ati 8 “Nutorerwa
gutaha ubukwe ntukicare ku ntebe y’icyubahiro, hataboneka undi watowe ukurusha
igitinyiro 9maze
uwabatoye mwembi akaza akakubwira ati ‘Imukira uyu’, nawe ukahava umarwa
n’isoni ujya
kwicara inyuma y’abandi bose. 10Ahubwo nutorwa ugende wicare inyuma y’abandi
bose, kugira
ngo uwagutoye aze kukwibwirira ati ‘Ncuti yanjye, igira imbere.’ Ni bwo uzabona
icyubahiro imbere
y’abo mwicaranye musangira, 11 kuko umuntu wese wishyira hejuru azacishwa
bugufi, kandi uwicisha
bugufi azashyirwa hejuru.” 12Kandi abwira uwamuraritse ati “Nurarika
abantu ngo musangire ku manywa cyangwa nijoro, ntukararike incuti
zawe cyangwa bene so, cyangwa bene wanyu cyangwa abaturanyi b’abatunzi,
batazakurarika
nawe bakakwitura. 13Ahubwo nurarika utumire abakene n’ibirema, n’abacumbagira
n’impumyi, 14ni
bwo uzahirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, ahubwo uziturwa abakiranuka
bazutse.”
Nibintu bikomeye cyane
kubwira umuntu ufite akubahiro gake, kuko abantu bahora bagishaka. Yesu abwira
abantu akoresheje inkuru y’umvikana, avuga kubintu umuntu wese ahita yumva.
Yarimo abwira abantu ati” nuramuka utumiwe mu birori ibyo aribyo byose,
ntuzajyende uhite ujya mu bimbere kuko utazi umubare wabatumirwa. Iyo wagiye ukicara
mu ntebe zimbere ariko utazi umubare wabantu batumiwe kuko hashobora kuza
ukurusha icyubahiro, bakakuhakura.
Yesu aravuga ati” byazaba
icyimwaro mu gihe baba baguhagurukije, ariko nanone bizaba ibyicyubahiro mugihe
wagiye ukicara inyuma, maze uwagutumiye akaza akakubwira ati” ngwino mu byicaro
baguteguriye.” Yesu yongera kuvuga ati” kandi nimukoresha ibiriori, ntugatumire
bene wanyu, ninshuti zawe zabugufi, kuko ibyo nubikora uzaba ubikoreye
kugirango nabo nibakora ibindi nkabyo bazagutumire ahubwo ujye utumira ibirema,
nabacumbagira kuko ingororano yawe iri mu ijuru kumunsi w’umuzuko.
Niba umuntu akeneye
icyubahiro cyane, ijambo ry’Imana ritubwira ko abashakisha
ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura
ubugingo buhoraho.
Ariko hari n’abandi bishyira hejuru, ibyo nibyo bibanziriza kugwa. Dore
ibyiciro biri munzu y’Imana.
Hari ibyiciro bibiri:
Impano
n’umuhamagaro. Hari aba
barabyize mu ngeri zose, hari n’abandi Imana iba yarahaye impano ntaruhare
babigizemo, kuko Imana yashakaga kuzabakoresha.
Muri iyi minsi abantu benshi bari kwitiranya umuhamagaro n’impano. Kuko
hari ababyiga n’abandi babihawe n’Imana bamwe bakabikoresha kunyungu z’Imana
abandi kunyungu zabo. Ariko Pawulo yandika yaravuze ati” muzirikane guhamagarwa
kwanyu kuko ab’ubwenge bahamagawe Atari benshi. Kandi yahamagaye bene abo kugirango
ikoze isoni abanyabwenge nabiyita bo. Kandi nitwe bo mugihe cyanone nkuko
nabicyogihe cya Pawulo bari bahari.
Ubu abantu basigaye banariza
bagashyira ijambo ry’Imana mubice bitandukanye aho kumvira umwuka ngo bumve
icyo ibashakaho.
Luka18:9-14” Uyu mugani yawuciriye abiyiringiye ubwabo ko
bakiranuka, bagahinyura abandi bose. 10Ati “Abantu babiri
bazamutse bajya mu rusengero gusenga, umwe yari Umufarisayo undi, ari
umukoresha w’ikoro.
11“Umufarisayo
arahagarara, asengera mu mutima we ati ‘Mana, ndagushimiye yuko ntameze
nk’abandi
b’abanyazi n’abakiranirwa n’abasambanyi, cyangwa ndetse n’uyu mukoresha
w’ikoro. 12Mu
minsi irindwi hose niyiriza ubusa kabiri, ntanga kimwe mu icumi mu byo nungutse
byose.’ 13“Naho
uwo mukoresha w’ikoro ahagarara kure, ntiyahangara no kūbura amaso ngo arebe mu
ijuru, ahubwo
yikubita mu gituza ati ‘Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha.’ 14 Ndababwira
yuko uwo muntu
yamanutse ajya iwe, ari we utsindishirijwe kuruta wa wundi, kuko uwishyira
hejuru azacishwa bugufi,
ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”
Nuko abantu baza bakareba kubandi bakajyenda birata
ibyo bakora nibyo bakorera Imana, aho guca bugufi. Ariko muri iyi nkuru
bibiliya itubwiye ugaragara nk’umunyabyaha we acabugufi agasaba Imana imbabazi.
None Imana iratubwira ko dukwiriye kwicisha bugufi,
dusabe Imana iducishishe bugufi, kuko birakomeye. Ntitwifate uko tutari.
Dukwiye kuba ab’umumaro duhindure Isi dushimgiye ku Ijambo ry’Imana. Ridusaba kwicisha
bugufi tukumvira icyo idutegeka.