1 abakorinto 10:1-13
Umwigisha yagarutse cyane Ku mateka y’abisirayeli ukuntu
Imana yabanye nabo kuburyo bakeneraga amazi bagakubita Ku rutare kandi uru
rutare rwari Kristo yanakomoje n’ ukuntu Imana yababereye igicucu mu gihe ki
zuba ariko yanavuze ni bintu abisirayeli
bakoze bagacumura ku Mana bikwiye kutubera akabarore mbese ngo tubyigireho
natwe ntituzacumure ku Mana.
Mbese Nibiki bakoze byatubereye akabarore dukwiye kwirinda?
1.Abisirayeli hari aho batanejeje Imana igihe biremeraga
igishushanyo kibaje ngo bajye bagisenga kuburyo Imana yarebye ukuntu yabanye nabo
barayibabaza rero abakristo muri uru rugendo bari kwiremera ibishushanyo bibaje
n’ ibitabaje yagarutse Ku murongo 7 ukuntu babaye abanyamurengwe rero benedata
mureke kuba abanyamurengwe amashuri twiga/ibyo ukora ntibizatubere ibishushanyo ngo atume turengwa bigatuma
Imana itatwishimira.
2.abisirayeli babaye abasambanyi kuburyo bukomeye Ku buryo
bageze naho basambanira mu ihema ry’ibonaniro kugeza aho Imana yabateje mugiga
yaje kubavamo igihe feniyasi atera inkota abasambanaga noneho benedata tureke
gusambana kuko iki cyaha cyafashe indi ntera kuburyo usanga umuntu arimo kureba ibintu
bidahesha Imana agaciro aha nibwo usanga akunda ibintu bitagira icyo bimwigisha.
Aho yagarutse Ku kuntu usanga umukristo muzima yitabira(Kuri telephone) Ku
ndirimbo nukuri idahesha Imana icyubahiro mbese gusambana Ku bisirayeli byavuye
he? Baramu yabwiye baraki ati nabavume biramunanira aramubwira ngo Imana yabo
ngo yanga Icyaha bateze abakobwa ba bamowabokazi basambane nabo Imana izabareka
nuko arabikora nabo batangira gukora icyaha.
3.Kugerageza Imana no kuyitotombera byatumye Imana ibateza inzoka.No
muri ino minsi usanga abakristo babwira
Imana ngo iyo ureka bakajya bansohokana(mu kabari) n’ ahandi rero Abisirayeli
Imana ibaha umuti banga kurebaho bamwe hari n’abakristo nukuri banze kwihana.
4.Barigumuye ariko biratangaje ukuntu umwana yigumura kuri
Mama we rero nibyo kora,datani na biramu bati ni gute mose yatuyobora akaba ari
we uvugana n’Imana barigumura ariko Imana ibwira mose ngo ndabahana.Umwigisha yatanze
urugero rw’umukristo wigomeka akanga ngo gusenga yakomoje avuga ko ijuru ry’Imana
rizajyamo abera ntabwo kujya mu ijuru ntabwo ari karabaye (kubara 16:31)
5.Hagai 1:10 noneho iri nikosa ry’ abayuda bageze igihe banga
kubaka Inzu y’Imana Kugeza aho yabanye umusaka, bagashaka kwiyitaho ,Imana
ituma umuhanuzi Haggai kuri aba bantu Ku buryo babajije ati mbese umuntu ajye
kurya yakoze Ku inumbi ibyo buryo nibyaba byanduye kuri iki gihe usanga
abakristo basigaye barafashe ibyaha barabyoroshya kuburyo kubeshya byabaye Ibintu bitari icyaha hamwe n’
ibindi byaha rero babantu nanze kubaka inzu Y’Imana Imana yabahaye igihano cyo
gufunga imvura.
6.Umwigisha yagarutse Ku kintu bita kwivanga aho usanga
umukristo akora ibyo abandi batari abakristo bakora yavuze ngo ati nufata
imbuto za kamere uzera imbuto zakamera yavuze ko ijambo rivuga riti niba
udakonje ntushyuhe Imana irakuruka rero niba uhisemo kuba umukristo genda
nkawe,uvuge nkawe
Umwigisha yasomye Hagayi 2:10-17 hano agize ati niba
warakoze ibiba wanduza abandi kuburyo usanga umukristo usigaye usanga ntambuto
nimwe wamusaruraho kuburyo mweneso
akubwira ikintu aho kumufasha ukirirwa amuvuga mubandi.
Rero mwenedata tugeze mu gihe gikomeye twirinde bino bintu byatubereye akabarore tubyigireho kugira ngo tutazarimbuka.