Kuri uyu munsi wa gatandatu ubanziriza uwanyuma w’igiterane cy’ivugabutumwa
twari kumwe na New Melody Choir na Pst. KARAYENGA Jean Jacques. twatangiye
igiterane cyacu dushima ndetse duhimbaza Imana ko yaturinze kandi imbabazi zayo
zihoraho iteka ryose.
twatangiranye na El- Elyoni Worship team (abaramyi) turamya Imana ko YESU
ariwe uduhaza wenyine kuko ubugingo n’umunezero bibonekera muri we, kandi niwe
gusa duhimbaza, niwe ukiza imitima yacu niwe Mucunguzi wacu. Imana yafashe
imigisha yo mubu Mana iyibumbira muri Yesu iramuduha amen.
Ukundwaniwabo Eric umuyobozi wa gahunda watangije iteraniro n’indirimbo y’125
mu ndirimbo zo gushimisha Imana igira iti “Ubw’Umwami Yesu ankunda ndi
amahoro.” Mu indirimbo nziza na korali Enhakore bagira bati “Yesu
yahiritse igitare maze azuka ari muzima kandi yaratsinze azagaruka, nagaruka
azaca intambara zishire kandi amakuba azayamaraho”.
hamwe na vumiliya mu indirimbo nziza igira iti” Aho waba uri hose Uwiteka
arakuzi, dore arimo araguhamagara ngwino umusange agukize imibabaro, agufitiye
umugambi mwiza ngwino” sibyo gusa yafatanyije na El- Elyoni Worship team mu guhimbaza Imana
kuri uyumunsi wahambuye imitima y’abatari bake babifashijwemo n’amakorari asanzwe akorera umurimo w’Imana muri CEP, hiyongereyeho bamwe mu baramyi bakunzwe n’benshi aribo New melody choir mu ndirimbo
zabo nziza cyane zo guhimbaza Imana.
New melody mu ndirimbo zaba zirimo umwuka w’Imana zahinduye imitima ya benshi zikabaganisha ku kwihana, izi ndirimbo sibyo gusa indirimbo zabo baziririmbanye n’abatari bake bitewe no kuzikunda cyane, ese nawe waba ufite amatsiko?
mu indirimbo yabo baramya Imana igiri iti “ubwami bwawe buganze Mwami ibyo ushaka
bibe hano mu isi nkuko biba mu ijuru iteka ryose, indwara z’umutima
n’iz’umubiri arazidukiza Yesu akanadupfunyikira impamba ngo tutagwa munzira.”
Bakomeza bagira bati “Hari aho twageze tubura amazi yo kunywa Yesu yatubera
isoko yashyize indirimbo nshya mukanwa kacu, tukwikomejeho kuko uri mwiza, muma
hema yawe Mana niho tuzatura” izi nizimye mu indirimbo baririmbye kuri uyu wa gatandatu sibyo gusa bazakomeza kubana natwe ku munsi w’ejo nawe uraritswe kugira ngo uzaze tubane. Shalom shalom!!!
Kurikirana amwe mu mafoto yaranze iki giterane cyasusurukijwe na New melody choir