CEP-UR HUYE yijihije umunsi mukuru wa Noheli kuruyu wa gatanu

Aba cepien/nne bo muri kaminuza y’ u Rwanda twishimiye ko umwami Yesu yongeye kuvukira mu mitima yacu, ese ninde wasa nawe YESU mu isi cyangwa mu ijuru? Amavi yose apfukame mwami ushyirwe hejuru. Aho abakristo bose baribishimiye uyumunsi babihamisha kuririmbira umwana watuvukiye kuruyu munsi.

 Yesu yaje mu isi ngo apfire abanyabyaha kandi umwizera wese ahabwe ubugingo buhoraho. Twatangiye turirimba indirimbo y’ 164 mu ndirimbo zo gushimisha lmana, Yesu yavukiye I Beterehemu.

Yesu yaje ashaka njye nawe maze atubambwirwa kumusaraba, nicyo gituma tudakwiriye gusubira mungeso mbi kandi Yesu azaza ntazatinda nkuko yabisezeranye natwe twese, duharanire kuzabana nawe mu ijuru. Umunsi Kristo yavutseho ni umunsi Ubuntu bw’Imana bwageze mu isi. Kuvuga ko Yesu yavutse akabaho ariko utabayeho mu buzima nkubwo yabayemo ntacyo bimaze, kuvuga ko yesu yatsinze icyaha ariko twe tutabasha kugitsinda ntacyo byaba bimaze. rero ubuzima bwacu bubeho nkuko Kristo abishaka.

BYIRINGIRO Bienvenue louange akaba na vice president wa CEP yakomeje atanga ikaze munzu y’Imana muri gahunda yo kwakirana anadushishikariza gukomeza kuba mu byishimo by’uko Yesu yatuvukiye

Amakorali yose yari yizihiwe kuruyu munsi haba vumiliya , Enihakole , Elayo na El-eliyon worship team.

Chorali Elayo mundirimbo yabo bagira bati"
Umutima wanjye wuzuye ishimwe kuko Umukiza wanjye yangiriye neza, niwe mahoro yacu niwe gitare twubatseho".

Kuruyu munsi twagiriwe ubunu bwokuganirizwa ijambo ry’Imana n’umubyeyi wacu EV. NIZEYIMANA Samuel yatuganirije kubitaramo bitatu bya noheli.

igitaramo cya mbere: gutegereza kuvuka kwa Yesu bamutegereje baziye nezako azabacungura. Dufatiye kurugero rwa simiyoni Imana yari yaramubyiye ko azapfa abonye umucunguzi arabyiringira , ibi tubisanga muri

Luka 2:8-11. 8 Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo. 9 Nuko marayika w’Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw’umwami  burabagirana bubagota  impande zose bagira ubwoba bwinshi. 10 Mariyika arababwira ati” Witinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose, 11 kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami”.

Twekujya twibaza duti “ese byagenda gute”? kuko uko yesu yaje siko byari byitezwe arabashumba ari n’abatware ntabyo bari biteze ariko Imana yohereje abamalayika barabibamenyesha.

Igitaramo cya kabiri, Kubona ibimenyetso by’uko umwami yavutse, cyari icyabanyabwenge bari bazi ibimenyetso bizabereka ko umwami yesu yavutse ibi tubisanga muri Matayo 2:1, muriyi minsi abantu bananiwe kugendana n’ibimenyetso bigaragaza kuvuka kwa kristo, Abanyabwenge bamenye ibyibihe nibo bamenye ko Umwami yavutse bajya kumuramya bajyanye iby’igiciro ariko twebwe kurubu ibyigiciro tujyana imbere y’umwami n’imitima yacu.

Yakomeje asoma nomu Ibyakozwe n’intumwa 2:1-4.1 Umunsi wa Pantekote usohoye, bose bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2 Nuko umuriri abatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo. 3Haboneka indimi nyinshi zigabanije zisa n’umuriro, ururimi rujya ku muntu wese wo muri bo. 4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka abahaye kuzivuga”.

Yaduhaye umwuka wera kugira ngo duhamye ko yavutse,agapfa hanyuma akazuka,  Hari abanyantegenke bibwiraga ko bafite imbaraga bityo Kristo atwoherereza umufasha ngo abariwe utuyobora , aho kurubu abantu batagishaka kuzura umwuka wera ngo bahamye kuvuka kwe , aho bamwe bagitsimbaraye kuri kamere zabo bibwirako bari mukuri kandi kamere ntipfa ahubwo irasinzira, rero isuka ihamba kamere ujye uyihoza hafi.

Igitaramo cya gatatu, gutegereza kugaruka kwa Yesu Kristo. Ibyakozwe n’intumwa 1:6-11 6Nuko bamaze guterana baramubaza bati: “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisilayeli?” 7Arabasubiza ati” Si ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe wenyine .

8Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya I Yerusalemu n’i Yudaya yose n’I Samariya, no kugeza kumpera y’isi”. 9Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. 10Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera.

11Barababaza bati” Yemwe bagabo b’I Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.

 Muri ikigihe dutegereje kuza kumukiza Yesu, muri ikigitaramo niho twibuka kuvuka kwa Yesu, no kumanuka kwa Mwuka Wera, ahangaha niho dukorera imirimo myiza kugira ngo igihe azagarukira  azasange dutunganye rwose, abantu benshi ku isi bavuga ko yesu atinze kandi koko aratinze ugereranyije n’igihe yasubiriye mu ijuru ariko nubwo atinze tube maso kuko tuzazi umunsi cyangwa igihe.

Aha twafatira kurugero rw’abakobwa icumi bajyanye amatabaza yabo bajya gusanganira umukwe batanu muribo bari abanyabwenge abandi arabapfu nibo bajyanye amatabaza ntibajya n’amavuta, ibi bitwigisha kuba maso ibihe byose kuko tutazi igihe umukwe azazira ,  iki nicyo gitaramo cyanyuma mu isi ikindi nicyo tuzagirana na Yesu mu ijuru .

Loading

1 thought on “CEP-UR HUYE yijihije umunsi mukuru wa Noheli kuruyu wa gatanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *