Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03.Gicurasi.2019, ubwo muri CEP bari mu nyigisho yo kugaruka kwa kabiri kwa Yesu Kristo n’umubwirizabutumwa bwiza Kubwimana Mazimpaka Joseph akaba n’ubumisiyoneri wababwiye ko kuba maso no kwirinda ari bwo buryo bwiza bwo gutegereza.
Yavuze ko uku kugaruka kuzazanana n’ingabo ari bo bera
b’Imana bazaba barakiranutse bakiri mu isi bazaba baratwawe mu kugaruka kwe kwa
mbere bakajya gupimirwa imirimo.
Hari abantu bitwa Abamireniyumu (Millennium) batemera ingoma
y’imyaka igihumbi ko izabaho kuko bemeza ko ubu ahubwo iriho.
Icyakora ukuri Kubwimana we yemeje ni uko aba biringira
ibinyoma bisa kuko Yesu azatwara abantu bamwizera mbere y’akarengane kandi
akazimana nabo ingoma y’imyaka igihumbi nyuma y’akarengane.
Kubwimana yavuze ko kuza kwa Yesu kwa kabiri kuzabanzirizwa
no guhishurwa k’umugome Satani ariko mu by’ukuri ikinejeje ni uko abakijijwe
bazaba baragiye: 2 Abatesalonike 2.5-12
Yifashishije ibyanditswe na Daniyeli, yavuze iby’icyumweru
cya 70 gisobanura imyaka 7 Aba Yakobo (Abisirayeli) bazaba babazwa na
Anti-Kristo naho abizera bagororerwa n’Imana Data.
Ibyaba byiza nshuti ni uko wakwizera Kristo, ukirinda kandi ukaba maso ugahora unesha kuko mu kugaruka kwa Kabiri kwa Kristo hari abo bizabera ibyishimo n’umunezero (Abizera) abandi bibabere agahinda n’umubabaro ukomeye (abatizera) ku bwo kubabazwa kuzabagirirwa.
Soma n’iyi mirongo wongere kwiyungura: Ibyahishuwe 19.11-16, 1 Abakorinto 15, Yeremiya 30.7.