Ijambo ry’uyu munsi twarigejejweho na BYIRINGIRO JEAN, Umuririmbyi muri chorale Enhakole akaba yiga mu ishami ry’ubuvuzi rusange(General medicine).
Tumaze iminsi tuganirizwa ku magambo aboneka mu gitabo Pawulo yandikiye Abaroma 2:17-29, harimo ikibazo kibaza giti” Ese umukristo nyakuri aba ameze ate.”
bakomeje batuganiriza ku ijambo riboneka mu ABAROMA 2:29 Ahubwo umuyuda wo mu mutima ni we muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n’umwuka kutari uk’umubiri, niko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n’abantu,ahubwo ashimwa n’Imana. abenshi bakunda kwibaza ibibazo bwinshi kubijyanye nuburyo umukristo nyawe yitwara cyangwa ibiranga umukristo nyakuri.
BIMWE MU BINTU BIRANGA UMUKRISTO NYAKURI
Matayo 7:15-17 “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri basa n’intama,ariko imbere ari amasega aryana. Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu? 17 Nuko igiti cyiza cyose kera imbuto nziza,ariko igiti kibi cyose kera imbuto mbi.”
1. kwera imbuto: umukristo wese akwiriye kwera imbuto nyinshi kandi zikagumaho. Nkuko igiti cyiza cyose kera imbuto nziza niko n’umukristo agomba kwera imbuto nziza aho ari hose. Imbuto z’umwuka izo ari zo ziboneka mu Abagalatiya 5:22 -23. Izo mbuto ni Urukundo,ibyishimo,amahoro,kwihangana, kugira neza,ingeso nziza,gukiranuka,kugwa neza no kwirinda. Mu gihe wumva ubuze rumwe muri izo mbuto, menya ikigero cyawe cy’ubukirisito cyagabanutse. Umukirisito ntagomba kurangwa n’imirimo ya kamere iboneka mu Abagalatiya 5:19-21.
2.Guhamya: Ibyakozwe n’intumwa 6:15,Sitefano yahamije Imana imbere y’abamuregaga ibinyoma ,arimo yiregura mu maso he babona hasa nah’umumalayika ariko ibyo ntibyababujije kumwica ,ariko nibwo bamwishe, yapfuye agihamya IMANA. Iyo dusomye igitabo cya Yobu,tubona ukuntu Yobu nawe yahamije Imana nubwo yahuye n’ibibazo birimo kurwara ibishyute,abana be bagapfa,imitungo ye ikamushiraho ariko yakomeje kwiringira Imana. Umukirisito nyawe nawe agomba gukomeza guhamya Imana nka Yobu na Sitefano.
Murakoze cyane kubw’ijambo ryiza ry’Imana mutugezaho
Thenks kubwijambo ryiza mutubwiye