2timoteyo2:3-4: Ujye ufatanya nanjye kwihanganira
imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.Nta waba
umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje
uwamwandikiye ubusirikare.aya Magambo yanditswe na Paulo ubwo yandikiraga
Timoteyo amubwiriga umukristo atagomba kujya mu by’isi kuko iyo abikoze aba
atakinejeje Umwami we Yesu Kristo.
Umuvugatumwa mwiza witwa Paulo akaba yaranditse bibiri bya gatatu byo
umusezerano rishya kandi yavuze ibiriho nibizaba,akaba yarahamagawe yarize
ariko Imana imukoresha ibyo atize ariko bimufasha gukora umurimo w’Imana hari
aho yageze aravuga ngo ubu meze nk’ ibiisukwa ku gicaniro kandi ngo abikiwe Ikamba(2
Timoteyo 4:7). Umwigisha yakomeje ashima Imana ko ijya ikoresha abanyabwenge
yogeraho ko abanyabwenge bahampagaye ari abanyabwenge atari benshi rero uyu
Paulo yakoreshejwe n’ Imana nyuma yuko Imana imaze kumwigisha ibi bigaragara
aho yandikiye abafilipi ubwo yarari mu gereza arabwira ngo ashima Imana ko
yamwigishije kubaho mu buzima byose.
Mu by’ukuri hari ibintu bitatu biranga umusirikare mu buryo
busanzwe aribyo
1.kwihangana iyo ageze mu makuba
2.umurava ibyo akora byose aba yabishyizeho umutima
3. imyitwarire mwiza niyo imuranga
Rero ibi bigomba kuranga umukristo, kuko nawe ari umusirikare wa Yesu,ariko hariho
ikibazo abasikare ba Yesu ni bonyine batanezeze umutware wabo kubera kwivanga
mu by’ isi ntabwo waba umusirikare wa Yesu winezeze ku by’ isi. ubu dufite
ikibazo cy’abakristo bashaka gusa na b’isi iyo dusomye Yakobo 4 hatubwira ko
iyo ubaye inshuti y isi bituma twangwa n’Imana.
Hari ibintu bitandatu bitumwe umusikare wa YESU atanezeze
umutware ibyo ni
1.kwishakira Imbaraga
2.gukunda amafaranga
3.ubusambanyi
4.Umuziki
5.kwishakira Icyubahiro
6.Kumva ubundi butumwa butari ubw’Imana
1.Kwishakira imbaraga: Ubundi imbaraga
z’ Imana ziboneka mu kwera kwayo rero na
Satani adutinya kubera imbaraga
twavanye mu kwera rero izindi mbaraga zose wakoresha udafite kwera ntabwo
wakanga satani rero abakristo benshi bagiye gushaka izindi mbaraga zitava mu
kwera hari ikibazo cyuko abakristo
babonye abandi bafite izindi mbaraga bajya kuzishaka kandi zitava ku Mana.
2.Gukunda amafaranga: Bibiliya iratubwira ngo kuko gukunda
amafaranga niwo muzi w’ ibibi byinshi.Aha bakristo barayakuriye kuburyo bakora
ibibi Ku buryo amakuru b’amatorero y’ Imana babona abakristo aho kubabonamo
intama,bakababonamo umushinga. Amafaranga ari gukoresha ibitabaho mu itorero
,ibintu byose tubitekezamo amafaranga ibitekerezo byose byacu byabaye
amafaranga,Yesu arababaye kubera gukunda imiya.
3.Kwishakira ibyubahiro: hasigaye habaho ibyubahiro mu nzu y’
Imana ku buryo bituma amakozi b Imana bigagaza aho abasirikare(abakristo) barigushaka
icyubahiro kirita icy’ Imana aho kugira ngo abantu base nk abakristo bari
kwivanga mu by’ ubugingo .Abantu basingaye bakora ibintu bitandukanye nkuko
babayeho kugira babone icyubahiro iyo dusomye mu gitabo cya Baroma atubwirako
tugomba kubaho twiyoroheje impamvu abakristo bambara si ukugira ngo baberwa
bibiliya itubwira ko twambara kugira ngo duhishe isoni z ubwambure bwacu.
4.Ubusambanyi:
umusambanyi bugeze ahantu habi kuburyo bwageze no mu nzu y’ Imana,abakristo bari
gukora ibyaha abadakijijwe b’
inyangamugayo batabasha gukora. Muri ino minsi abakristo basigaye barara
badasinziriye bareba filime z’ urukozasoni abafeso 4:19-20. Iyo mpamvu abantu
batagisenga ngo Imana ibumve kuko ibitekerezo byabo byarayobye nkuko satani
yohesheje Eva uburyarya aratinya ko natwe Satani yatuyobya gutyo hari ikibazo
cy’abakristu batabasha guhamya nkuko Yosefu yabikoze,rero kuko abantu
byabananiye kubireka babyise UBUNTU.
5.Umuziki: Naho utugejeje
kure uri gusanga abakristo basigaye barara babyina ikindi ugasanga n’ imbyino
tubyina mu rusengero twarazikuye ku ibisi ntatandukanira hagati y’ Abakristo n’
Abisi ikindi no kuzumva biraturoga
6.Ubundi butumwa:Abandi
bakristo ntabwo bagishaka kubona amategeko akomeye kuko ari inyigisho zivugako
Yesu akiza gusa bahawe kandi bakuze
kumva ibyo amatwi yabo ashaka kumva ntabwo bagishaka kumva ibyo Imana ibashaho.
MWENEDATA MBESE WOWE URACYANEZEZE UMWAMI WACU YESU KRISTO?
Imana ibahe umugisha mwinshi kubw iri jambo. Imana idushoboze kuguma ku rugamba kandi tuyinezeza.