Igiterane cy’isana mitima n’ubumwe n’ubwiyunge I
NYABIHU
intego ” GHUNDIKA, GUKIRA IBIKOMERE, INKINGI Y’URWANDA TWIFUZA” Abefeso 2:14
Intego y’ijambo” umutima w’ubwiko”
Iki gihe abantu benshi ushobora kubabona bakora ibintu
bitandukanye ariko bafite umutima ufite ubwiko. Kandi umuntu ashobora kugira
umutima urimo ubwiko, umugabo wawe, ntabimenye, umwana ntabimenye, ariko Yesu
arabimenya. Hari undi mugabo wari ufite umutima w’ubwiko, Yesu arawumenya imugirira
neza. Uwo ni barutimayo.
Mariko
10:1” 6Nuko bagera i Yeriko. Akivana i Yeriko n’abigishwa be n’abantu
benshi, asanga umwana wa Timayo witwaga Barutimayo, umusēzi w’impumyi yicaye
iruhande rw’inzira. 47Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka
cyane ati “Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”48Abantu benshi baramucyaha ngo ahore,
ariko arushaho gutaka ati “Mwene Dawidi, mbabarira.” 49Yesu arahagarara
arababwira ati “Nimumuhamagare.” Bahamagara impumyi barayibwira bati “Humura,
haguruka araguhamagara.”50Na yo ita umwenda wayo, irabaduka yegera Yesu. 51Yesu
arayibaza ati “Urashaka ko nkugirira nte?”Iyo mpumyi iramusubiza iti “Mwigisha,
ndashaka guhumuka.” 52Yesu arayibwira ati “Igendere, kwizera kwawe
kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.”
Yohana1:43” Bukeye bwaho Yesu
ashaka kujya i Galilaya. Abona Filipo aramubwira ati “Nkurikira.” 44Filipo uwo yari
uw’i Betsayida, umudugudu w’iwabo wa Andereya na Petero. 45Filipo abona
Natanayeli aramubwira
ati “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye. Ni
Yesu mwene Yosefu
w’i Nazareti.”
46Natanayeli
aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza
ati
“Ngwino
urebe.”47Yesu abona Natanayeli aza aho ari amuvugaho ati “Dore Umwisirayeli
nyakuri, udafite uburiganya.”48Natanayeli aramubaza ati “Wamenyeye he?” Yesu
aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi
y’umutini nakubonye.”49Natanayeli aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana
koko. Ni wowe Mwami w’Abisirayeli.”50Yesu aramusubiza ati “Mbese wijejwe n’uko
nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta
ibyo.” 51 Kandi arongera aramubwira ati “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko
muzabona ijuru
rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu,
bakamumanukiraho.”Ubuzima
bwose ubayemo yesu arabuzi, kandi uko uri kose Yesu arabizi. Yesu aza guhita
impumyi imwumva Barutomayo, arataka cyane ati” yesu nkiza abantu baramucyaha,
ngo yesu ntakuzi, ntanubwo yakwitaho, atiko Yesu aramwumva aaramuhamagara ati
urashaka ko nkugirira nte,aramubwira ati Nkiza. Yesu ni mwiza abasha kumva,
kandi agakiza. Yesu nimwiza ababrira ibyaha,abambere baramubwiye bati have Yesu
ntiyakumva, ariko Yesu umutumaho. Abakabiri baje bamubwira bati”humura,
aragushaka kandi agufitiye imbabazi” amugeze imbere aramubaza ati” urashaka ko
nkugirira nte?aramusubiza ati” Ndashaka guhumuka”.
Mu ijambo ryakabiri, twasomye, rigaragaza, ukuntu Yesu
azi byose. Uko ninako azi ibi yo umuntu aba ari kwibwira, mu bwiko bw’umutima
wawe. Nuko Filipo arajyenda atumira mugenzi we ati” uwo mose nabahanuzi bavuzeho
ari hano ngwino ujye ku mureba, Natanayeli arasubiza ati” I Nazareti hari icyiza
cyahaturuka, uko ninako abantu ababa bazi ko murugo rwawe, cg wowe ntakiza
cyahaturuka. Ariko natanayeli ageze imbere ya Yesu, amuramubwira ati mbonye umwisilayeli
utaryarya. Abonamo natanayeli umumaro nubwo, yari afite amagambo mabi ariko
Yesu yamubonyemo umumaro. Uku ninako nawe nubwo waba uri mubi ariko Yesu ari
kukubonamo, umumaro. Yesu yabwiye natanayeli ati uzabona ijuru rikinguka, kandi
uzabona ibiruta ibyo. Nawe Yesu aragukunda kandi numwemerera uzabona ibiruta
ibyo. Yesu aragushaka kandi araguhumuriza kandi numwemera uzabona ibiruta ibyo.
Nkuko Imana yabwiye natanayeli ati nakubonye kare,
nawe niko Imana yakubonye mu rwango rwawe, mu gahinda kawe, no mubyaha byawe
ariko aragushaka ngo akuguranire. Yesu yabwiye natanayeli ati”ugiye kubona
ijuru rikinguka, ubone ibisubizo biva mu ijuru. Ibisubizo byose wabona,
bidaturutse mu ijuru ntacyo byakumarira, nubwo wakaraba ntiwaberwa, nubwo
wagira amafaranga aruta iyi si ntiwanyurwa, ariko wemereye Yesu yakuguranira
ugatunga. Yesu arabizi ko unywa inzoga ntuhage, ko ufite agahinda ka kurenze,
ko ufite ubusambanyi bwa kubase ariko, Yesu aragushaka ngo akuguranire
akugirire neza. Yesu arashaka kuguha ibiruta ibyo, ibiruta gusambana, ibiruta
agahinda ufite, ibiruta ubusinzi bwawe ibi ni ibyawe kuko uyu munsi icyatuzanye
ari kukubwira inkuru nziza.
Umwanditsi: Abel NDIRIYIMANA