Amakuru

Ukutumvira ubuzima bwigomeka ku Mana igice cya kabiri, Kuruyu munsi wa gatatu w’igiterane cy’ivugabutumwa na KARANGAYIRE Clement, cyateguwe na CEP UR HUYE Campus

0Shares

Hari ibyo wibazaga ukumva utarasobanukirwa neza kwigomeka ku Mana icyaricyo, ariko uyu niwo mwanya ngo dufatanye gusobanukirwa.

Umuntu wigometse ku Mana akura urupfu ku cyaha, Imana irashaka ko usobanukirwa ukuri ukamenya ahujya, niba ushaka kugendana ni Imana ukayubaha ugomba gutandukanya umukene w’umunyabyaha n’umukene w’umukristo, 1samweli 15: 22-23

mu isi ya satani habayo umukene umwe ariko uwo mukene arimo abantu babiri, umukene w’umunyabyaha n’umukire w’umunyabyaha ariko bose barakennye impamvu nuko bose bahuriye kucyaha mu mutima kuko Imana yo ireba ku mutima, 1 samueli 16:7

umunyabwenge wize n’umuswa utarize bose bo kwa satani imbere y’Imana bose ni abaswa, kuko ngo kubaha uwiteka nibwo bwenge kuva mubyaha niko kujijuka. Yobu 28:28. Umukene w’umunyabyaha niwe satani ahindura umukire, icyakora atandukanye n’icyaha cyamugize umukene Imana iramwumva. Ubuzima tubukura kubantu natwe tuzabuha abandi. Igihe umunyabyaha ahuye nikibazo yarangiza agatakambira Imana ayisaba ko imukura mukibazo maze agahiga imihigo myinshi bituma akizwa (Malaki 3:13-15) Sawuli yari umukire mu isi ariko ari umunyabyaha ibyahishuwe3:17.

Hari ibintu biranga umukene w’umunyabyaha (1samueli 17:33)

Arangwa nuko ababazwa n’ikibazo kika mubuza amahoro, iyo ateye intambwe ngo agiye gusenga ajya imbere y’Imana akayibwira imbaraga z’ibibazo bye. ntiwabona ububyutse utashaka kujya mukibazo, mu mutima we imbere abona ibibazo akabura Imana, nibihari akabona urupfu ruzamwica naho bizamugeza,Imbaraga n’ubushobozi bwe byose abishyira mu gusha imbaraga ibyamukiza ibibazo afite n’ibizaza ntimukoreho (1samueli 17:25), Imbaraga n’ubushobozi bwe byose bigarukira kubishoka (imigani 6:10, 1samueli 27:33), mu isi yose umukene w’umunyabyaha imbere y’Imana arapfuye ni intumbi (luka 9:59-60)

Sibyo gusa hari n’ibiranga n’umukene w’umukristo (1samueli 17:45-47)

kwa yesu naho hariyo umukire umwe ariko nawe arimo babiri, umukene w’umukiristo n’umukire w’umukiristo, ariko imbere y’Imana bose barakize, impamvu nuko ubukire Atari ibyo ufite kandi umukene sibyo adafite ahubwo bose bahuriye kubukire mu mitima yabo kuko bafite Yesu muribo.

 

Kwa yesu habayo abanyabibazo n’abakire b’abanyabisubizo ariko bose ni abanyabisubizo kuko yesu  wabo niwe gisubizo cyabo. Umunsi murusengero hazaba abarizwa n’ibyaha nkuko turizwa n’ibibazo ububyutse buzaba bwaje. Natwe dushyire imbaraga mukurwanya ibyaha kugirango turwanye ikibazo.

 

Umukene w’umukristo arangwa nuko ababazwa n’icyaha kikamubuza amahoro, Iyo akinishije (icyaha) ajya imbere y’ikibazo akakibwira gukomera kw’Imana ye n’imbaraga ze. mu mutima we imbere abona imana ihagarariwe n’amahoro akabura ibibazo n’ibihari akabona ko izabirangiza ariwe ikoresheje.

 

igitangaza imana igukoreye ikoresheje abandi ntacyo cyakumarira ariko igitangaza imana ikora igukoresheje kikumenyesha aho uri kandi ukamenya aho ujya. imbaraga nubushobozi bwe byose abishyira mugushaka ibyamukiza ibyaha yakoze n’ibizaza ntibimukoreho, umuririmbyi wi 108, imbaraga nubushobozi bwe byose bishinzwe gufata ibintu bidashoboka akabihindura ibishoboka (gutegeka kwa kabiri 4:38), Mu isi yose, umukene w’umukiristo imbere y’Imana niwe muntu muzima kuko yahumekewe nijuru akaba udasanzwe (abefeso2:1)

Amapeti ane abantu b’isi bafite: umukene w’umukene, umukene w’umukire, umukire w’umukene, umukire w’umukire, ese nawe muraya mapeti waba ufitemo irihe? Ninjye nawe n’imitima yacu dukwiriye gutekereza neza aho duhagaze ese mpagaze wibaze ukurikije ibyo ukora byose maze usabe Imana imbaraga abariyo ikuyobora muri byose.

Amafoto yaranze uyumunsi wahembuye imitima ya benshi

 

 996 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: