Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.” Ibyakozwe n’intumwa 1:8 aya namwe mu magambo yesu yasize abwiye intumwa mbere yuko ajya mu ijuru, yasize ababwiye kimwe mu kintu cyabasha kubaha imbaraga zo kubasha guhamya yesu n’ubwami bw’Imana aruwo mwuka wera, wakibaza uti” mwuka wera niki, ubasha gutanga imbaraga zokubasha guhamya yesu kristo?”
Mwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, Imana yohereza umwuka wayo mu buryo bw’uko yohereza imbaraga zayo ahantu aho ari ho hose kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Reka twifashishe ijambo ry’Imana dusanga muri zaburi 104:30 Wohereza umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya.
Imbaraga z’Imana zikorera mu bantu bayo kugira ngo zibakoreshe iby’ubutwari, aha twafatira kurugero rw’intumwa za yesu nyuma yoguhabwa umwuka wera aha tugiye kureba umumaro wa mwuka wera iyo ageze mu muntu, reka twifashishe bamwe mu ntumwa za yesu nka petero na yohana.
Bimwe mu bintu mwuka wera aha uwamwakiriye cyangwa umumaro wa mwuka wera mu muntu
Iyo urebye ubuzima bw’intumwa mbere yuko umwuka wera abamanukira na nyuma yuko abamanukiye usanga harabayeho itandukaniro cyangwa impunduka mubyo bakora n’uburyo bitwaraga mbese uhuje n’ijambo yesu yababwiye mbere yuko azamurwa mu ijuru yasize ababwiyeko hari imbaraga bazahabwa mwuka wera n’abamanukira.
1. Mwuka wera iyo ageze mu muntu ahindura imyitwarire ye, wakibaza ngo ahindura imyitwarireye ate? Petero na yohana batangiye gukora ibitangaza harimo gukiza ikirema twabisanga mu bwakozwe n’intumwa 3:6 ,6 Petero aramubwira ati”Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha.
Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende. 7 Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera,”. Ibi abigishwa ntanarimwe bari barakoze iki gitangaza mu buzima bwabo icyi nikimwe mukimenyetso cyagaragajeko ubuzima bwawo Hari izindi mbaraga bahawe zokubasha gukiza.
2. Guhamya iyo umuntu yahawe mwuka wera muriwe amuha guhamya kristo ashize amanga haba mubakuzi n’abatamuzi reka twifashishe ijambo ry’Imana dusanga mu byakozwe n’intumwa 5:25, 25 Ariko haza umuntu arababwira ati”Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.”
Aha abigishwa bakuwe munzu y’imbohe bahabwa ubutumwa na malayika ko bajya kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bw’imirimo y’Imana n’ibitangaza ikora ibi nabyo birimubyo intumwa zakoze nyuma yuko mwuka wera abamanukira, bakiza iki kirema ntago bari bafite intego yokugira ngo bimenyekanishe ahubwo intego bari bafite yariyo kugaragaza ibitangaza Imana ikora kugira ngo n’abatarizeraga Imana nabi bayizere.
3.Umwuka wera iyo ageze mu muntu amuha gutinyuka kudakangwa nabiracitse mbese guhangana n’ibije byose ibyakozwe n’intumwa 5:29, 29 Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati”Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. aha intumwa ntizatewe n’ubwoba bw’amagambo babwiwe ahubwo bo bakomeye kuwo bizeye bagira bati”ikidukwiye n’ukumvira Imana kuruta abantu”.
Bo bashyize imbere birengagiza ibindi byose byaza kubabaho nyuma, natwe icyo dukwiye nugutinyuka tugakora ibyo Imana ishaka tutitaye kubantu ngo bariya ntibabishaka cyangwa barabishaka igikwiye abaricyo dukora kandi kinezeza Imana.
Mu buzima bwacu bwaburi munsi dukeneye imbaraga z’ umwuka wera kugira ngo tubashe kubona imbaraga zo guhamya yesu kristo uko bwije nuko bukeye, waba utangiya umwaka cyangwa uwurangije, buri munsi ujye usaba imbaraga z’umwuka wera kugira ngo akuyobore muri buri ntambwe yose uzajya utera, kuko umwami yesu yamudusigiye nk’umufasha uzajya atuyobora muri byose dukora. Amen