Intego
y’ijambo ry’Imana: Umurage w’abana b’Imana
Nkuko umuntu
agendera ku ikarita ikamuyobora, Kuko yerekana aho umuntu ageze, ibinogo biri
mu nzira arimo, ahari amazi ndetse n’imisozi, Uku niko ijambo ry’Imana riyobora
umuntu.
Abaheburayo 9:16-17 “Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka
ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye. Isezerano ryo kuraga risohozwa
n’urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose
uwarisezeranije
akiriho”
Umurage
ijuru ridufitiye, ni umurage isi, igihugu bitaguha, ntawawunyaga kandi ntamuntu
uwukuburanyaho. Kandi umuntu wese wizera Kirisitu Imana yamusezeranyije
ubugingo. Imana yadutekerejeho cyera, ibisiza n’imisozi bitari byatangira kuremwa,
Imana yari idufite mu bitekerezo byayo. Iyo nyiri ku kuraga akiriho ntabwo uba
ufite umurage ahubwo uba ufite inteko. Yesu iyo aza mu isi ntapfe ntacyo byari
kutumarira. Iyo aza gupfa kandi ntazuke ntacyo byari butumarire. Uko niko
yabigenenje kugirango umurage wacu ugire agaciro.
Abigishwa bakomeje gukurira umwami Yesu kandi
bakabona ntabutunzi afite, nibwo Petero yateruye amagambo arabaza ati “mwami
abasize ibyabo bakagukurikira uzabahemba iki?” Yesu aramusubiza ati mukiri mu
isi muzakubirwa ishuro ijana no kurenganwa. Umurage yesu yaduhaye uri mu
byiciro:
- Imbabazi
Uyu wari
umugambi wo gucungura abantu, kuko uhereye mu itangiriro abantu bacumuye kandi
bakaba bari barakomeje kuba babi, kandi byasabaga ibitambo kugirango umuntu
ababarirwe. Nicyo cyatumye Imana yohereza Kirisitu mu isi kugirango akore ibyo
amategeko yananiwe. Kugirango acungure umuntu, yambara umubiri w’umuntu, yemera
kubabazwa kugirango yikorere ibyaha byacu natwe tubone ubugingo. Ariwo murage
w’imbabazi. Imana ibwira abisiraye mu gutegeka kwa kabiri, iti “nabakuye mu Egiputa
mbatura imitwaro yabahetamishaga” muri uyu murage tuwoboneramo n’ibindi.
Ubuvugizi
Yesu
yaduhaye umurage w’ubuntu utari uw’ubusa. Atubera umuvugizi. Bibiliya itubwira
ko umuntu wabaga yarakoze icyaha akinjira ahera, Imana yaramburaga akaboko
ikamutsinda aho ndetse n’umutambyi ntiyabaga yemerewe kuhagera atejejwe. Kuko
ijambo ryavugaga riti “mukorere Uwiteka mutiny kandi muhinda
umushyitsi”. Hagati y’umuntu n’Imana ntamuntu wari hagati. Ariko ubu Kirisitu
ari hagati y’Imana n’umuntu bituma iyo ugiye imbere y’Imana utejejwe Kirisitu
aritambika, akabwiraa Imana ati “umurebere mu maraso yange kuko yakwihana
agahinduka”. Iyo arangije araza akatwigisha ati “nikoko Ubuntu buzanira agakiza
abantu bwarabonetse ariko butwigisha kureka kutumvira Imana, no kureka irari
ry’iyi si”.Kirisitu Atari muri twebwe ntagaciro tuba dufite.
Umucamanza
Ibi byose
abikora kugirango iminsi igende yisunika. Nkuko ijambo ry’Imana mu batesalonike
4 rivuga ko hari igihe Yesu azahagarara ku bicu akavuza impanda. Rero icyo gihe
nagaruka azaca urubanza. Azaca urubanza ashingiye ku mitekerereze. Azaca
urubanza ashingiye ku byo dukora. Hari abishushanya bagakora neza imirimo myiza
ariko bagera ahihishe bagakora nabi. Ikindi azaca urubanza ashingiye ku
magambo tuvuga. Azongera ace urubanza ashingiye ku nshingano zose
utajya wuzuza. Iyo wishe ishingano uba ukoze icyaha, rero Imana izahana
abantu ibibahora. Kuko umurimo w’Imana ntabwo ari kuza mu rusengero, no ku
bwiriza ahubwo aho turi hagomba kugaragarira umurimo w’Imana. Uku niko Daniel
yabikoraga ubwo yari akuriye ibihugu 128 i Babuloni, yakoraga inshingano ze
kandi agasenga.
Imana igira
inzika, zaburi ya 50, ibivuga neza
ko nubwo ubikora ikakwihorera hari igihe izaguhana byose ibishyize ku mu
garagaro uko bikurikirana.
- Yaduhaye ubugingo
Kuko
ubugingo bwacu bwahishanywe na Kirisitu mu Mana. Abagezeyo baragwiriye. Ntabwo
ari Eliya na Enoki gusa ahubwo abizeye nabo bari mu ijuru mu buryo
bw’umwuka. Umuririmbyi wa 48 mu gakiza
yaririmbye ko yadukuye mu ishyamba “ibyaha”
adushyira mu murima we “agakiza”.
Ubu bugingo ntabwo ari uruhererekane rw’amaraso ahubwo ni abizeye kuko bahawe
ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Ubu bugingo nibwo buduhesha agaciro,
Kirisitu uri muri twe niwe utuma tugira agaciro iyo ntawe, turagatakaza.
- Ubwami
Petero 2:9 “Ariko
mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu
Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu
mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza” dukwiriye kwitwara nk’abana b’ubwami. Kuko turi abatambyi
kandi ntamutambyi warugakwiriye kwitwara uko abonye. Ibyiringiro by’uko turi
abana b’ubwami tubihabwa nuko Yesu yavuze ko agiye kudutegurira aho tuzaba. Yohana14
- Umurimo
Iyo umuntu
arazwe umurima aba agomba kuwuhingira, agakuramo amabuye kugirango azabashe guhinga
yeze hanyuma akawuzitira kuko umwanditsi w’Abaheburayo
2:1 “Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho
kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa
tukabivamo”. Uyu murimo kandi tugomba kuwukora twera, uhereye imbere
ukageza inyuma tugakiranuka. Kuko ijambo ry’Imana risobanura uburyo dukwiriye
gukora umurimo kandi n’ingeri z’ibikoresho biba munzu y’inyumba. 2Timoteyo 2: 19 “Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana
ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo
“Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”Mu nzu y’inyumba
ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti
n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha
ibiteye isoni Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba
abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro
kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose” dukwiriye gukora umurimo
twera.
Ikindi ntabwo Imana yahamgariye abantu kuba abafana munzu y’Imana. Kuko iyo amaboko Atari gukorera Imana satani ayahereza ibyo gukora. Umuntu agaterana ariko ntabure gutha ngo akore ibyaha.Ase ibi bice bine byose by’uyu murage uracyabifite? Ase uracyabirinze? Ntiwabinyazwe se? gira ikifuzo usabe Imana kugirango yongere ikugarukeho, hagati aho utazanyagwa umurage Imana yaguhaye, ubone uko usingira icyo K