Amateraniro
ya CEP ku cyumweru ku wa 1 nzeri 2019
Umwigisha:
Cyiza Nike
Intego
y’ijambo:” Nubwo
bimeze bityo ariko Yesu twizeye aracyafite ubundi buryo”
Nubwo ubona ntaburyo ariko yesu we aba agifite ubundi
buryo bwo gukoramo ibintu.
Yohana
6:1”Hanyuma
y’ibyo Yesu ajya hakurya y’Inyanja y’i Galilaya, ari yo yitwa Tiberiya.
2Iteraniro ry’abantu benshi riramukurikira, kuko babonye
ibimenyetso yakoreye abarwayi. 3Yesu azamuka umusozi yicaranayo
n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika, iminsi mikuru y’Abayuda, yendaga gusohora. 5Yesu
yubura amaso, abonye abantu
benshi baza aho ari abaza Filipo ati “Turagura hehe ibyokurya ngo aba
babone ibyo barya?” 6Icyatumye amubaza
atyo yagira ngo amugerageze, ubwe yari azi icyo ari bukore.
7Filipo aramusubiza ati “Imitsima yagurwa
idenariyo magana abiri ntiyabakwira, nubwo umuntu yaryaho
gato.” 8Umwe mu bigishwa be, ari
we Andereya mwene se wa Simoni Petero aramubwira ati 9“Hano hari
umuhungu ufite imitsima itanu y’ingano,
n’ifi ebyiri. Ariko ibyo byamarira iki abantu bangana batya?
Luka 5: 1” Yesu yari ahagaze mu kibaya cy’inyanja ya Genesareti, nuko
abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry’Imana. 2Abona amato abiri
atsītse ku nkombe y’inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura
zabo. 3Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo
buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato. 4Arangije kuvuga abwira
Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
5 Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta
cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” 6 Babikoze bafata ifi
nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo
bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda
kurengerwa. 8Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho
ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!
Ibyakozwe nintumwa 1:6”Nuko bamaze guterana baramubaza bati
“Mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami
mu Bisirayeli?” 7Arabasubiza ati “Si
ibyanyu kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe Data yagennye, ni ubutware bwe
wenyine. 8 Icyakora muzahabwa imbaraga
Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya
i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
Dusomye ijambo ry’Imana
mu butumwa bwiza uko bwa nditswe na Yohana. Bibiliya itubwiye Yesu arimo
kujyendajyenda, hejuru kugice cya gatanu niho itubwira Yesu akiza umurwayi wari
umaze imyaka mirongo 38, ku kidendezi. Bukeye bahuriye mu rusengero, aramumenya
aramubwira ati: ntuzongere gukora icyaha utazongera guhura nishyano riruta
iryambere. Wa muntu yari yarakijije yibuka ko abafarisayo bamubajije
uwamukijije akamuyoberwa, niko kubwira abafarisayo ati “wamuntu wankijije
nguyu,” Abafarisayo bamugisha impaka bamubwira ko yakoze ibitangaza ku isabato.
Ariko arababaza ati” mbese igikomeye ni ugukora imirimo? Nuko arababwira ati”
data arampamya kandi nanjye imirimo nkora irampamya. Mbese Yohana ntabwo
yampamije? Gusa sinishingikiriza kubuhamya bw’abantu ahubwo nishingikiriza ku
bwa Data.”
Rero kuri kino gice niho tubona kubera ya
mirimimo nibitangaza yakoze yatumye abantu bamukurikira. Nuko amenya ko bari
bushonje, abaza abigishwa be niba hari icyo kubagaburira bafite. Nuko Filipo
aramusubiza ati” aha hantu turi nta ho twabasha gukura ibyo kubagaburira,
aravuga ati mu ruhago dufite mo amadenariyo magana abiri, ariko imitsima
yagurwa nayo ntabwo yahaza abab bantu nubwo umuntu yaryaho gato. Ariko Yesu
kumubaza ibyo yari azi icyo ari bukore. Nuko Andereya abonye Yesu akomeje kubabaza, arongera
aravuga ati” muri iri teraniro ntakindi kintu kirimo keretse umwana w’umuhungu
ufuite imigati itanu namafi abiri, ntakindi kirimo.” Ariko urebeye ku ruhande
rw’abantu, ibi abagabo bavugaga byari ukuri. Ntabwo ari ukuvangirwa ku ruhande
rw’abantu nabwo byashobokaga ariko Yesu we yari abishoboye. Nuko arababwira
ati” nimubwire uwo mwana azane iyo migati nayo mafi.abwira abigishwa be ngo
bicaze abantu. Arangije arabisengera bararya barahaga, birasaguka, arababwira
ati” nimwegeranye ibyo bisigaye, babiteranyije byuzura indengo 12.
Twasomye nirindi jambo
muri Luka. Aho abantu bakurikiye Yesu iruhande rw’inyanja, nuko abona ubwato
bwari ubwa Petero. Amusaba kubutsuraho hato, maze yigisha yicaye mu bwato. Nuko
arangije kubigisha, abwira Petero ati jugunya ishundura zawe urobe. Petero mu
kumusubiza aramubwira ati” mwigisha twaraye turoba dukesha ijoro ntakintu
twafashe. Kandi Petero yari yarakuriye ku Nyanja yari umurobyi na mbere yuko
ahamagarwa, kuko baroba nijoro iyo bashaka kuroba amafi. Aramubwira ati” none,
mwigisha ntayo twafashe ariko arangiije kubwira Yesu gutyo aravuga ati mwigisha ubwo ari wowe ubivuze,
reka mbikore” ariko akijugunya inshundura, afata amafi meshi cyane ubwato
bwenda kurengerwa bahamagara nabari hafi
kugirango babatabare. sinzi ni niba
Petero yarabikoze kubera ko yizeye cayangwa yari yubashye Yesu kugirango
atagirango yamusuzuguye. Aha ikibizo
cyigaragara ni uko abantu twizera Imana tuyizereye muri purensipe (principals)
zisi, bigatuma tuvuga duti yesu yaduha amafi ar’uko twarobye nijoro, ariko saa
sita z’amanywa ntibishoboke. Ntabwo dukwiye kwizera muri ubwo
buryo ahubwo dukwiye kwizera Yesu neza kuko we aba agifite ubundi buryo bwo
gukora.
Turi hano 2011 niho hadutse
ikintu cyambere ngo bakureho buruse. Baravuga ngo nibatoranye mo abantu
babakene, nuko baratangira gutoranya, nuko ndi mu riusengero nti” nubwo bafata
umuntu umwe, azaba arinjye, nshingiye kuko ntabushobozi nari mfite, kandi nari
umukozi w’Imana. Ariko
nubwo wibwira ibyo, hari igihe inzira uba utekereza ko ariho Imana izaca
igutabara ataba ariho, ariko nubwo itahaca Yesu we aba afite ubundi buryo aba
azakoresha. Nuko urutonde
rusohnotse ndeba ku I risite nsanga sindiho, mbwira abantu twari kumwe nti
muziyuko batamfashe! Baranyihorera. Nuko ndajyenda nandikira umupastori
twabanaga mu materaniro, ndibwira nti ahari abakiristu bazanteranyiriza nige
umwaka wanyuma nari nsigaje. Nuko Pastori arampamagara aransubiza ati”siwowe
wavugiye mu iteraniro ko Imana izagutabara, nanjye nti nibyo arangije arambwira
ati” jyenda utegereze Imana izagutabare nuko ndajyenda. Nuko ntashye mpura n’umugore twari duturanye
nuko arangije arambwira ati” Nike, wowe wa kanaka, ujya ku ishuri wabuze
nitike, ati wowe niwiga, uvuka hano, umva ko ntemera. Nubona wize ukarangiza
nzamenya ko iyo Mana yawe ikora. Nanjye ndamusubiza, ati kwiga ahari sinari
buzige ariko kuva umvuze, ukarenga ukageza kuri Data wambyaye, ukarangiza,
ukagera no ku Mana yanjye, nkubwije ukuri ko nziga nkayarangiza. Nuko ndangije
ndataha ngeze ku buriri ndavuga nti Mana dore umugore wambaye ingutiya
aragusuzuguye none rero Mana intambara ntabwo ikiri iyange, ni iyawe
wirwanirire. Nuko ntiya nsubiza. Ariko bukeye umuntu umwe mu Gatenga agiye
gusenga mu gitondondo, Imana iramubaza iti ko uri hano? Arasubiza ati naje
gusenga. Irongera iramubaza iti” konte yawe Imeze gute, undi arasubiza ati none
mana, amafaranga mfite ko nayakoreye kandi nkaba narayatanzemo icyacumi n’amaturo
bimeze gute, ariko irangije iramubwira ati” sicyo nayaguhereye, none igatsibo
mfite yo umwna wanjye bateze ngo bazemera ko nkora ari uko yize, none ihute
ujyende umuhe amafaranga ajye ku ishuri. Nuko arampamagara, ati uzajya ku
ishuri, ndamusubiza nti sinzi niba nzajyayo simbizi. Ariko arangije ambaza ko
mfite konte ndikiriza,arangije ampa amafaranga nza ku ishuri.njyeze ku ishuri
ndavuga nti aya amafaranga ngomba kuyacunga neza akazandangiriza umwaka ariko
Imana irambwira iti”ntabwo ayo mafaranga ari ayo kubika kuko ntiwaruzi niba
uzayabona. None uyasangire n’abandi badafite na mba. Nuko ndangije nyashyira hasi turayasangira.
Ayo mafaranga nyuma y’amezi ane yari amaze gushira, nsubira gusenga mbwira Imana
nti nonese wa mugabo ko atomgera ku mpamagara, ariko ntiyongeye biba bibi ariko
hashize amezi make President wa repubulika ,aravuga ati”mbese iyo nduru numva
ahantu hose ibyo byiciro mwabisubiyemo mukareba abarenganye mukabarenganura.
Arangije aravuga ati abo musanga bararenganye, nkuko abandi mumaze igihe
muyabaha, nabo mubahere aho abandi batangiriye mugeze aho bageze. Nuko
babisubiyemo natwe twisanga ku rutonde hamwe nabo twakoranaga umurimo, ayo
mafaranga barayaduha uko yakabaye. Nuko nubwo twabona ntanzira Yesu
aracyafite ubundi buryo, bw’uko yakugenzereza kandi akakugenza.
Ijambo ryanyuma twasomye
muri Luka, abigishwa bavugana na Yesu ingoma ya Abaromani yari yarabarembeje,
nuko babaza Yesu bati” mbese iki nicyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu
Bisilayeri? Kuko babonaga yarapfuye akongera akazuka, kandi bari bamaze kumenya
imbaraga yari afite. Nuko Yesu agiye kubasubiza, arababwira ati “si ibyanyu
kumenya iby’iminsi cyangwa ibihe, nigihe Data yenda kugaruriramo ubwami, ariko
muzahabwa imbaraga mwuka wera nabamanukira.
Nuko rero nubwo atari ibyacu kumenya ibyiyo minsi, tuzakomera nubwo
ubwami cyangwa ibibazo byaba bikitugose, Yesu aracyafite ubundi buryo, kandi
azaba agikora. Nuko tugiye gusenga ariko
icyifuzo tugiye gusengeramo ni nk’icyo abigishwa bigeze babwira Yesu bati
twongerere kwizera. Aduhe kwizera kudashingiye kuri purensipe zisi, kuko nubwo
tawaba tubona nta epfo na ruguru, ariko Yesu we afite ubundi buryo bwinshi bwo
gukoreramo. Tumugirire icyizere. Amen