Amakuru

Burya nawe washobora ibiguteye ubwoba -Ev Nizeyimana samuel

0Shares

Nkuko Dawidi yibutse iminsi ye yakera akaramburira uwiteka amaboko akamushima Niko natwe uyu munsi twaje imbere y lmana kugirango tumushime. Umwigisha wuyumunsi Ev Nizeyimana Samuel atuganirije ijambo ryiza riri mu gitabo cy’ Abacamanza 6:11-14 havuga ngo 11Nuko marayika w’Uwiteka araza yicara munsi y’igiti cy’umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w’Umwabiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani. (Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati”Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.” Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati”Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”

Yakomeje adusomera mu bacamanza 6:15-26 Gideyoni aramusubiza ati”Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.” Uwiteka aramubwira ati”Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.” Gideyoni aramusubiza ati”Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye.” Gideyoni arongera aravuga ati”Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.” Marayika aramusubiza ati”Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire.”

Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, akora n’udutsima tudasembuye twa efa y’ifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi y’igiti cy’umwela aramuhereza. Maze marayika w’Imana aramubwira ati”Enda iyi nyama n’utwo dutsima ubishyire hejuru y’iki gitare, usukeho n’umufa wazo.” Nuko abigenza atyo. Nyuma marayika w’Uwiteka atunga ipfundo ry’inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n’utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n’utwo dutsima. Nuko marayika w’Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye. Maze Gideyoni amenye ko ari marayika w’Uwiteka aravuga ati”Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w’Uwiteka, turebanye.”

Nuko Uwiteka aramubwira ati”Humura, witinya ntupfa.” Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w’Abiyezeri na bugingo n’ubu. Nuko ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati”Enda impfizi ya so ntoya, wende n’indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bali, uteme Ashera iri hafi yacyo, maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”

Umuryango wo Kwa yowasi wari woroheje Kandi Gideyoni niwe wari umuhererezi. Kandi bariho batagira umucamanza muri Isirayeli baterwaga n’abamediyani(abararo) Abantu batagiraga aho kuba Nibo Bari baramazeho imitungo y’abisirayeli babasahura imyaka yabo babaga bejeje, bagacunga bejeje bakaza kubasahura bafatanyije n’abamereki.

Nubwo babaga biteguye gutsindwa, gupfa, cg  gusahurwa ariko ntabwo ibitekerezo byabo Byari hamwe, kuko didiyoni wee yarafite icyo yihariyeho. nawe uge ugira icyo wihariraho utandukanyeho nabandi. Yumvaga basekuruza bavugako bafite lmana yabakuye mubutayu ikabambutsa inyanja ikabaha igihugu, none irihe? Bari bafite amaganya menshi, mu buzima bubi, nuko igihe kimwe Gideyoni yarari munsi y igiti asekura ingano mu muvure ngo abamediyani basange yarangije batayitwara,

lmana iramureba yohereza amalayika. Harigihe kimwe uba wicaye wivugisha ariko utaziko lmana irikumwe nawe, ugakomeza wivugisha, ariko lmana iba iri kimwe nawe nubwo uba utabizi ariko iba ihari. Nuko malayika aramwiyereka aramubwira ati uraho wamunyembaraga we?  Gideyoni aramubwira ati:” naba umunyembaraga nte se n’abamediyani batumereye Nabi batubujije amahoro, Kandi nkaba ndi uwo mu muryango woroheje? Ariko malayika aramubwira ati genda uko lmbaraga zawe zingana kuko lmana irikumwe nawe.

Ikibazo gihari nuko twigaya, ntitwibonemo imbaraga zanesha ibyatunaniye, muritwe twifitemo ubutwari, imbaraga tutazi Kandi dukwiye guhishurirwa.

Ese Kuki twigaya?

Impamvu twigaya nuko tuba tutarahishurirwa ubutwari cyangwa imbaraga twifitemo, iteka tukumva ko:

1. Ntacyo twakwishoborera,

2. Tugahora dutekereza ko abandi aribo bashoboye.

3. Tukumvako ntacyo twakora kubibazo by’abandi.

Abisiraeli Bari bifitemo imbaraga zo gutabara ariko bakabura ubajya imbere ngo agire icyo ababwira. Natwe muritwe Burya haribyo twakora ariko nuko dutegereza KO haruwatujya imbere. Siko byagakwiye. Imana ibwira didiyoni ngo ahamagaze Abantu bajya gutabara igihugu nuko haje benshi lmana ubona ko Ari benshi bazirata imbaraga zabo, nuko habonekamo abafite ubwoba lmana ibwira didiyoni ati bagabanye ubabwire uti abafite ubwoba, abasize abageni Nabi n’ibindi… bisubirireyo.

 Abandi bakomeza kuba benshi, nuko lmana ibwira didiyoni ati bamanure ubajyane kukagezi mbagerageze bagerayo bananiwe bafite inyota, bamwe bafatisha amazi intoki nintwaro zabo, abandi bajabagiza ururimi mu mazi nuko lmana ibwira didiyoni ati batandukanye bamwe ukwabo abandi ukwabo.

Abajabagije indimi mu mazi basubireyo ujyane nabo magana atatu. Bageze kurugerero didiyoni akomeza kugira ubwoba nuko lmana ibwira didiyoni ati jyana nugutwaje inkota mwinjire mu rugerero, baramanuka bagera kurugerero yumva barotora inzozi zuko abanya isilaeli Bari buneshe nuko didiyoni ahita agira imbaraga nyinshi ubwoba buragenda kuko yahise yiyumvamo imbaraga nyinshi yumvako ibyari bimunaniye yumvako nawe arabishobora.

Nuko lmana ibwira didiyoni nabasirikare be ati mufate imuri nibibindi ndetse namaKondera, ubundi mugende.  byari ibintu bitangaje kurwanisha ibyo bintu. Nuko ibibindi ibategeka kubiturira Hasi icyarimwe bakazunguza n’imuri ndetse bakavuza n’amakondera. nuko ibibindi babitura hasi haza imishyitsi (imitingito) myishi, nuko bazunguza za muri bahita banavuza amakondera nuko abamediyani bahita bihinda bararwana baramarana, buri wese atera mugenziwe inkota agirango ni umwanzi we, bibwira ko batewe n’abisiraeli, Nuko lmana ineshereza abanya isilayel nguko uko urugamba rw’lmana rurwanwa.

Ijambo muri (Yeremiya 20:23) riravuga ngo ntitwakwirata ko turi beza kuko lmana yavuzeko uko tuzasa ntikurerekanwa. None se wakwirata ubuhe bwiza? Imana ifite ibintu bitatu tugomba kwirata:

imbabazi, kutabera, no gukiranuka.  Uwirata ntiyirate ubwenge, ubutunzi ndetse n’ibindi Ahubwo yirate ko lmana igira imbabazi kuko uwiyogeza atariwe ushimwa keretse uwogezwa n’umwami lmana niwe ushimwa. Turasabwa kumvira no gusenga tugahishurirwa ubutwari buturimo. Amen

 1,324 total views,  2 views today

0Shares

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: