Shimwa Mana kowongeye kuduha kunezererwa munzu yawe kuruyu munsi wa agaciro , Eli-eliyon worship team yabuze uko ibivuga igiria iti: “niwowe MANA niwowe byose bihanze amaso kandi niwowe twese twegamiyeho watubereye ibyiringiro, imirimo yakoreye I karuvali niyo ndirimbo yuzuye mu mutima wange muze twibire mu maraso ya yesu turakira tubone amahoro amen”
vumiliya nayo mu byishimo bari bafite byuzuye umutima bagira bati: “kubirenge byawe niho natabariwe amarira nazanye ntabwo ariyo natahanye.” Uwiteka iyaba atariwe uri muruhande rwacu amazi aba yaraturengeye, ubugingo bwacu ababisha bakabumira bunguri,(zaburi ya 124) lmana yacu irazirikana imenya imiryamire yacu ikamenya imihagurukire yacu ijisho ryayo rihora kuritwe amatwi yayo ahora kubayitakira, niwe womora inguma nimumwiringire niwe byiringiro bidakoza isoni.
Twakomeje twumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo na choir alliance bagira bati” when enemies coming back again the power of our God comes to fight for us.”
Hamwe na chorali elayo nabo bati: “inzira zawe ni ibihumbi Yesu ni uwo kwizerwa ntawagereranywa nawe namenye ko mubutunzi bwawe wangeneyemo umugabane.” Bakomeje baririmba bagira bati mwami nkomeza najye ndakomera, unyubake najye ndaba nubakitse unyigarurire najye ndagaruka kandi mwami umurike ahari umwijima, umpe umunezero wagakiza kawe.
Twakomeje kumva imirimo myiza y’uwiteka Imana yacu binyuze muba ririmbyi ariko sibo bonyine gusa buriwese yaranezerewe mu mutima we kubw’urukundo rw’umwami wacu rutagira urugero, bamwe muba cepien bashoje amasomo yabo mugihe cy’imyaka itandatu bashimye Imana ko yabanye nabo murugendo rw’ubuzima ndetse no kwiga bashimye mu ndirimbo bati: “ndagushimiye mana kuko umfitiye ubugingo ndagushima YESU, mpa Ubuntu bwawe”. bashoje amasomo yabo mugihe cy’imyaka itandatu uko baje siko basohotse, bakuze muburyo bwose ubw’umwuka n’ubw’umubiri, Imana yabanye nabo murugendo rw’ubuzima n’amasomo.
Twagiriwe umugisha mwinshi cyane wokuganirizwa n’umubyeyi wacu Pastor Emilien kuruyu munsi mu ijambo ry’Imana rigira riti” nzubaha abanyubaha kandi nzasuzugura ubansuzugura. (1samweli 2:30) ”
yakomeje agira ati”dukwiye kuba amateraniro agenda muri twe gahunda zose zikaba mu mitima yacu, tugahimbaza, tukaririmba, tukimenyaho icyaha maze tukatura, tugashima Imana byose tukabigendana mu mitima yacu, mu gihe cy’ abatubanjirije lmana yahannye abo munzu ya ELI, bari abana bu umutambyi, kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi uwiteka bikabatera gukora ibyaha byinshi (1samweli 2:12-17). Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa (1samweli 2:30-36)
Twafatira ku rugero rw’ umwami Dawidi yasuzuguje uwiteka mwibanga ariko yo imusuzuguza ku mugaragaro aho umwami Dawidi yicishije ingabo ye “Uriya” kugirango agumane ”muka Uriya”, ibi byababaje uwiteka cyane ateza ibyago mu muryango wa Dawidi ari nabyo byatumye umwana wa mbere babyaranye na “muka Uriya” ahita apfa. Aha bivuzeko iyo ukoze icyaha wibwirako ntawukureba birangira Imana ibishyize ku mugaragaro kuko yo ireba nibyo dukorera aho abandi batabona.
yasoje atugira inama muri rusange ati:”niba twaraje muri kaminuza dukijijwe dukwiriye kuzasohokamo dukijijwe kurushaho, kandi niba wubaha Imana ubigaragaze haba imbere ndetse n’inyuma kuko abantu bareba ibigaragarira inyuma, hari ibyaha dukora twibwirako ntawe utureba ibyo ukoreye ahiherereye Imana yo ireba naho abantu batereba iguhanira kukarubanda, ibyiza biruta ibindi ubaha Imana haba ahagaragara ndetse nahahandi abandi batabona,ntacyo twakishoboza gukora tutayifite kuko byose tubishobozwa na kristo uduha Imbaraga.” AMEN
Shalom Shalom !!!
Nukuri aya magambo arimo inyigisho zikomeye cyane
Umwami mana abane natwe