K’umunsi wa gatandatu w’iki giterane cy’ivugabutumwa kiri guhembura imitima ya benshi bagiye baturuka impande zitandukanye, kuruyu munsi twagiriwe umugisha wo kubana n’ababyeyi bacu aribo Pastor Desire HABYARIMANA hamwe na Pastor Hortence Mazimpaka, basubije byinshi mu bibazo abenshi bibazaga bigiye bitandukanye, Ese nawe haba harimo icyo wibazaga?
Pastor Hortense Mazimpaka witanze akaza kwifatanya natwe kuruyu munsi nubwo yarafite ibizami ariko ntibyamubujije kuhaboneka kuby’urukundo rwinshi, Hortance ari nawe mwigisha w’ijambo ry’Imana kuruyu mugoroba wo kuwa gatanu , mu mvugo y’Imana imukoreramo igiri iti “Umuntu ufite ububyutse ibice bye byose bikoresha imbaraga z’ubumana, mu bice bigize umubiri wawe ugomba kumenya uko ufite kubikoresha kugirango ugire ububyutse, kandi wumveko uhagarariye Imana hano ku isi.
ibyakozwe n’intumwa 6.3, 5:32.” Ntiwagira ububyutse utaramenya ko uhagarariye Imana mu isi, itorero ryambere ryakoreraga Imana, kandi n’ abatarakizwa babarebaga, bababonagamo imbuto nziza bigatuma nabo babasha guhinduka, reka agakiza kacu kabere urugero rwiza rwiza kubandi bitume nabo bifuza kumenya aho uvana imico myiza, niyo mpamvu tugomba kubera abandi ibyitegererezo kandi tukaba mu buzima bufite intego.
Kuba mu buzima bubera abandi ibyitegererezo by’abizera, ubuzima bwawe bwigisha abatubaha Imana kandi bugatera abakijijwe imbaraga, abadakijijwe naho badahita bakizwa ariko babona ubayeho neza ibyo bituma nabo bahinduka Ese abantu bakubona bajya bumva bifuje kwitwara nkuko witwara?
Daniel yakoresheje ibice bye byose ari umuyobozi, ububyutse bwatangiriye mu riwe, kandi akanakora iby’ubwenge akorana n’Imana agafata imyanzuro mu mbaraga z’umwuka wera, reka mu buzima bwacu tugire abatubera ibyitegererezo by’abizera nka Daniel. Yozefu, yageze mu gihugu kitazi Imana kandi akorera abatazi Imana ariko yagaragazaga ubu Mana muri we, bigatuma abantu bose bamukunda, imbere ya nyirabuja ntiyatekereje ko yakubahuka shebuja gusa ahubwo yatekereje ko atakubahuka Imana ye bituma yiruka aragenda.
Ububyutse ni ugufata umutima wa kristo ukawuhindura ubuzima bwawe, kandi ufate ko ubuzima bufite agakiza twe kubutesha agaciro, uburwanirire kuko nicyo kintu ufite cy’agaciro. Turusheho kuba mu buzima bufite intego y’ibyo tugomba gukora/gukorera Imana. Ibyo ukora byose, mu myanzuro ufata wakwibwira ko bihagije kuko wabona ko ntacyaha ukora, ariko se ubereye ute abo muhorana ubona batazi Imana ubagaragarira ute?
Ibuka uko danieli yabanye n’Imana bigatuma umwami afata icyemezo cyo gutegeka ngo basenge Imana ya Danieli, ese wowe ugaragarira ute abo muhorana? Ntarwitwazo dufite ko tutakorera Imana, urubyiruko rwa none, abenshi babaye ba ntibindeba, kandi ni ikibazo ko ahazaza haba hateye ubwoba hadafite Imana mu mitima y’abantu. Ese niba ba danieli bari bafite ububyutse bakiri bato kandi barakuriye mu bunyage I baburoni, wowe niki gituma butagaragara muri wowe?
Niwowe n’umutima wawe mu gusubiza iki kibazo, vana ibidafite umumaro mu buzima bwawe haba urwango ndetse n’ibindi byose bituma udasabana n’Imana neza, ntakabuza nawe ububyutse ntibuzabura kuboneka mu buzima bwawe, kuko byose tubishobozwa na kristo uduha imbaraga.
Sibyo gusa bafashe umwanya bose hamwe batuganiriza byinshi mu byubaka ubuzima bw’umuntu bigatuma abaho mu buzima bw’ububyutse iminsi yose nawe waba ufite amatsiko menshi kuribi.
Uko umuntu akomeza kuzura umwuka no kwera imbuto niko abatizwa mu mwuka wera kandi akagwiza n’impano z’Imana, ntakigero wageraho cyo gukira ngo ingeso za kamere zishire, ahubwo nkuko yesu atazanywe no gukuraho amategeko na kamere ninako umuntu atashirwamo kamere, ahubwo bisaba guhora yibamba kumusaraba (gusenga) kugirango aneshe kamere.
Ububyutse ni ibikorwa bya gikristo ukora bigahindura abandi, niba ubana n’abandi ukobona mudahuje imyitwarire ya gikristo ntiwemerewe kumusiga wenyine ahubwo mwerere imbuto maze ufate n’igihe umusengere nahinduka uzaba ubonye umunyago kandi umubere umujyanama. Kuko umuntu wese akeneye umuntu umwunganira (umujyanama) kuko na yesu yari afite abamwunganira
Dore bimwe mu bintu wagenderaho ushaka umuntu wagufasha mu rugendo rwawe rwa Gikristo (umujyanama)
Agomba kuba akijijwe, afite ubuhamya bwiza, azi ijambo ry’Imana, atakubwiye ibya amaranga mutima ye gusa, uguha umwanya, akugirira ibanga, yagendana nawe mu buzima bwawe mu gihe utarabasha kunesha icyaha, wamusangiza amarangamutima yawe, (ari umunyamahoro) iyi ni inama Pastor Desire HABYARIMANA yakomeje kutugira mu kiganiro yagiranye natwe muriki giterane iki kiganiro ari nacyo cyavunze uyu umunsi wa gatandatu w’igiterane ariko ki gikomeje no ku munsi w’ejo.