Ibyiza uwiteka yangiriye byose, nabimwitura iki? iyi n’intego yaranze iki igiterane cyo gushima Imana cy’abanyeshuri Bose bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye aba banyeshuri bakaba bakorera umurimo w’Imana muraya ma korali ariyo Rangurura, Boaz hamwe na worship team arizo El-elyon,Halal hamwe na Pishon, bibutse ibyo Imana yabakoreye byose bayitura kuyishima Ese wowe iyo wibutse ibyo yagukoreye ukora/ uyitura iki?
Amakolari ndetse na worship teams mu gushima Imana mu ndirimbo zuzuye amashimwe ndetse n’ibyishimo ku mitima yabo, ibi byagaragariraga buri wese ko Hari byinshi Imana yakoze bitewe n’amashimwe bari bafite akubiye mu indirimbo baririmbye ndetse n’ibindi.
Halal worship team ikorera umurimo w’Imana muri Rwanda Anglican student association(RASA) n’umuryango w’abanyeshuri b’abanglican mukuramya Imana bagira bati ” Hari imbaraga ziruta izindi, izo mbaraga zose n’iza yesu.”
Sibo gusa bari buzuwe amashimwe mu mitima, Bari bafatanyije na El-elyon worship team ikorera umurimo w’Imana muri CEP n’umuryango w’abanyeshuri b’abapantecote bakorera imirimo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye mu ndirimbo bavuga bati ” Mana uruwera iminsi yose ibyaremwe byose bikuramye, mwami yesu ntawe muhwanye.”
Sibyo guza worship team zose zahuje ibyishimo n’amashimwe babitura lmana babona ko bafite kuyishimira kuko aribyo biyikwiye mu ndirimbo yabahuje Bose bavuga bati ” Naratsindishirijwe ubu ndi umutsinzi , watubereye Ibyiringiro Mana .”
Amakolari nayo akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanglican b’abanyeshuri bakorera umirimo w’ lmana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye aribo Rangurura mu gushima Imana bagira bati” Niwe wabikoze.” hamwe na Boaz babihamya bati” uwiteka Imana niwe byiringiro byacu.”
Umwigisha w’ijambo ry’Imana mu giterane cyo gushima Imana cyahuje abanyeshuri Bose bakorera umurimo w’Imana muri UR HUYE kuri iki cyumweru, twarigejejweho na Pastor Pheneas NIZIGIYUMUKIZA Yarafite intego irimuri zaburi116:12 ivuga ngo “Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki?”
Ijambo rye agira ati ” Hari ibintu byinshi uwiteka Imana yadukoreye kuva tukiri insoro munda z’ababyeyi kugeza magingo aya, ikidukorera imirimo n’ibitangaza, Ese wibutse ibyo byose Imana yagukoreye wayitura iki?.”
Uko Imana igenda idukorera Imirimo myiza niko tugenda tuyihigira imihigo nyamara iyo imaze kudukorera ibyo twayisabye birangira duhinduye ibyo twavugaga tugatangira gukora ibyo dushaka. duhiga tuvuga duti Mana numfasha ukampa gutsinda nzagukorera, uti Mana numpa ubukire nzafasha abakene, Ese koko ujya ubikora? Cyangwa nawe birangira wibagiwe.
Imana yagiye irinda Samusoni ikamuha gutsinda urugamba mbese ahantu hose Imana yaramurwaniriraga ariko uko yagendaga imuha ibyo yifuza byose byaje gutuma yirira birangira bamunogoye mo amaso bitewe no kuvuga ibanga yari yarabitse imyaka n’imyaka .
Ese waba uzi imico y’ibuye muri kamere yaryo?
Ibuye burya naryo rigira ibiriranga aribyo: ibuye muri kamere yaryo riritonda, ibuye niryo rikomeza ipfuruka mu bijyanye no kubaka inzu, ntirigira imbeho kuko ryibera hanze niho riba, ibuye riritonda ariko iyo uryiyenjeho riragukomeretsa. Ibi bishatse kuvuga iki? yesu nawe n’ibuye Kandi rikomeza ipfuruka tutamufite muri twe tuba tujegajega/dukonje, imitingito, imiraba n’imiyaga iyo bije biradusenya ariko umufite nk’impfuruka ntajya anyeganyezwa n’imiyaga aribyo bigeragezo, Abantu twese tuvuga gushima ndetse tukanavuga rimwe na rimwe ngo nuzuye amashimwe nabuze n’uko nyavuga.
Waba uzi umutima nyawo Imana yifuza ko uyishima?
Umutima Imana ishaka N’umutima uhora uca bigufi, uhimbaza Imana byaba mubihe bikomeye, bigoye ariko ugahora uhimbaza Imana, Ibihe turimo ntampamvu n’imwe dufite yokubireba kuko byo biratureba ahubwo uwo dufite kureba ni kristo wenyine niwe buhungiro bwacu Kandi ninawe nkingi twegamiye.
Iyo tuvuga gushima Imana n’ibyiza bikurimo n’ibyo utegura gukora byiza bindi mu mutima mbese uyu mutima ukomeza kugambirira ibyiza muri wo ibihe byose?, Niba Ari yego uwo niwo mutima Imana ishaka. Dufite ingabo idukingira ku manywa na ninjoro wikwiyambura agaciro ufite turacyafite umurengezi, nubwo waba uri mubihe Bibi, yaba imyenda yagushizeho wabuze ayo kwishyura, mbese ubona uri mu bihe bigoye pe, ibyo bihe bigoye bikomeye nibyo Imana igushakamo ngo uyishime. Ese Koko ujya uyishima iyo uri muribi bihe?
Hana yabanye amahoro na mukebawe Penina kugeza igihe Imana imushubirije ikamuha umwana, ibibazo urimo uyumunsi n’ikibazo kubantu ariko Imana yo ibikubonamo ibisubizo, Hana yabwiye Imana ati ” ibi nubinkorera nzagutura uyu mwana wanjye ajye aguhimbaza, yasubiyeyo avuga ati, ninjye wa wundi ugarutse ku gushima erega niwa wundi wa gusabye mbabaye.” Yahigiye Imana umuhigo aranawusohoza mu gihe cya nyacyo, nawe Reba byabindi yagukoreye, urebe niba waributse gushima, niba utarabikoze usabe Imana iguhe imbaraga uyishime nkuko wabihize uyishime uyisabe n’imbaraga zo guhigura umuhigo wahize, Uwiteka, ni ukuri ndi umugaragu wawe, Ndi umugaragu wawe, Umwana w’umuja wawe wambohoye ingoyi Zaburi 116:16.
Shalom!!!