Menya bimwe mu bintu bifasha umuntu kuba imbata yo gukiranuka aho kuba imbata y’icyaha

Maze mubatuwe ku byaha, muhinduka imbata zo gukiranuka (Abaroma 6:18), aha wakibaza uti ese umuntu aba imbata yo gukiranuka ate? Cyangwa se imbata n'iki?

Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Iyo umuntu Ari imbata mu kintu runaka icyo kintu kiba kimuyobora, yaba abishaka cyangwa atabishaka, iyo agumye muri ubwo bubata birangira, abifashe nk'ibisanzwe mbese akabifata nk'ubuzima, aha bishatse kuvuga iki? Iyo ukoze ibyaha rimwe ukumva ntacyo bitwaye, kumva ntacyaha ukoze, mbese ukumva muri wowe ntacyo wishinja, birangira ubaye imbata yabyo mbese ukumva byanabaye ubuzima bwawe, wakibaza uti gute?

Umunsi wa mbere ugiye gusambana, uwa kabiri wiriwe uvuga mugenzi wawe, ibi ubikora rimwe ukumva ntacyo bitwaye bikarangira ubaye imbata yabyo, usigaye uyoborwa nabyo, Ese koko nk'umuntu wamenye kristo wagakwiye kuba imbata y'icyaha? Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha( Abaroma 6:6).

Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka? kuba imbata zo gukiranuka, n'ukwera imbuto zigumaho ndetse n'ibindi, ibyo bikaba ubuzima bwawe bwaburi munsi, mbese ukaba imbata yo gukora ibyiza ugerageza gusa na kristo, Ese wowe uri imbata y'iki?

Kuba imbata yo gukiranuka n'ikimwe mu bintu bizana Kwera, uku Kwera n'ugusa na kristo mu Mico ndetse n'ibindi, umuntu ufite ukwera muri we n'uwirukanye kamere y'ibyaha muri we, mbese wa wundi utakiri imbata y'icyaha.

Bimwe mu bintu 4 bifasha umuntu kwera

1. Gusoma Ijambo ry'Imana, iki n'ikimwe mu bintu bifasha umuntu kwera, iyo ufashe umwanya ugasoma ijambo ry'Imana, ubasha kumenya byinshi haba byabindi wari umaze Iminsi wibaza, ibi bigufasha kandi kwegerana n'Imana biganisha gusa nayo, dukwiye guha imibiri yacu ijambo ryayo kugira ngo twere.

2. Gusenga,wakibaza uti gusenga byatuma twezwa gute? Uko uha umwanya Imana mu buryo bwo gusenga ninako ugenda umenya byinshi ku Mana, kuko Imana ari yera, uko ugerageza kuyegera nawe uhabwa imbaraga zogukora ibyo kwera nkayo, kumenya gusenga bigaragazwa nuko wowe ku giti cyawe wiha umwanya wo gusenga, Ese ujya wiha nawe umwanya wo gusenga ku giti cyawe nta muntu numwe ubikubwirije?

3. Gushishikarira guterana Kwera, uko ubana n'Imana cyane ninako ugenda usanayo, iyo wumva mu mutima unezezwa no guterana kwera, n'imwe munzira iganisha ku kwera, kuko niho hantu umuntu akura imbaraga zo kubasha kurwana n'imbaraga z'ibyaha. Nawe ujya ushishikarira kujya mu materaniro yera cyangwa wishimira kujya mu gikundi cy'abavuga abandi?

4. Ikinyabupfura(Discipline), kugira ikinyabupfura n'ugushyira mu bikorwa ibyo twumvishe,mbese tugashyira mu bikorwa ibyo ijambo ry'Imana ritubwira aho kubivuga gusa.

Kwezwa bifasha nyirabyo gukura mu buryo bwose cyane cyane mu buryo bw'umwuka, mwene data nkwifurije kwera nk' uko Imana yacu ari yera.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *