Amateraniro ya CEP ku wa 27ukuboza 2019
Umwigisha: Theogene RIZINDE
Intego y’ijambo ry’Imana: “Kugira umwete”.
Abaheburayo12:14
“Mugire umwete wo
kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana”.
Hari ibintu abantu dukwiriye gushima
Imana, tudakwiriye kureba ngo tuvuge ni ibisanzwe. Kuba waryama ukabona
urabyutse, ntabwo ari ibisanzwe. Kuba wizeyeko ufite amahirwe yo kubyuka ijana
ku ijana ntabwo ari ibisanzwe. Kuko mubuzima hari ibyiza tubona tukabifata
nk’ibisanzwe nyamara burya hari Imana ibikora. Hasigaye iminsi mike kugirango
umwaka urangire, ariko twakabaye kuba twicaye turi gushima Imana. Tukayishima atar’
ukugirango twiyerekane, ahubwo ari ukugirango ushime Imana. Kuko twebwe iyo
tukurebye tubona aho bigereye ariko wowe ubasha kumenye aho byatangiriye.
Subira inyuma urebe bene wanyu, ku musozi w’iwanyu, urebe abavandimwe kuko aho
ntawundi wabikumenyera usibye wowe. Subirayo kugirango biguheshe gushima Imana.
Wakabaye warapfuye kuko Satani ahora aguhiga kugirango akwice ariko kubera
umugambi w’Imana igufiteho, ntacyo uzaba kuko ntakibasha kurogoya umugambi
w’Imana
Ubwiza bw’abasore n’imbaraga zabo.
N’ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi zabo. Ntabwo tuzicuza kuba twarakijijwe
tukiri abasore. Mukwiriyiza harimo imbaraga ntimugacore gusenga. Kuko Bizana
imbaraga z’umwuka. Mugire ingeso nziza hagati y’abatizera n’ubwo babaseka nkabakora nabi ariko
nibabona ingeso nziza bahereko bahimbaze so wo mu ijuru. Abapagani bajya
batumenya kuturusha n’abandi. Kandi bazi ibintu bidukwiriye n’ibitadukwiriye.
Nubwo badutuka ariko iyo bageze hirya baravuga bati “tuhakuye isomo”.
Iyo wifatanije nabo uba uhemukiye Imana cyane. Kuko twebwe iwacu ni mu ijuru niho
dutegereje ko umukiza azava. Ntiducike intege. Iyo wegeye imbere nibwo
uhura n’ibibazo biruta ibya mbere. Ubutumwa bwiza tuvuga bugomba kuba ari
ubukora ku mibereho y’abantu. Kuko kwitoza ku mubiri kugira umumaro kuri
bike, ariko kwitoza kubaha Imana kugira umumaro kuri byose kuko gufite
isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza nabwo. Ntukavuge ngo ubu
nindangiza kwiga nibwo nzakorera Imana, cg nindangiza ibi nibi nibwo
nzayikorera ahubwo iki nicyo gihe mwene data.
Abakirisitu badafite viziyo batuma
igihugu kiba umwirare. Ntukavuge ngo nurangiza kwiga wend nibwo uzakorera Imana
kuko n’abanyeshuri barapfa, ahantu hose urupfu rwagutungura, imigambi ikaba
imfabusa. Ahubwo ibyo dukora byose dukwiriye kubikora twubaha Imana. Kubaho mu
buzima budasambana uri umusore ni byiza, kubaho mu buzima budasinda uri umusore
ni ubuzima buri bwiza cyane. Kubaho udatekinika ngo baguhe akazi utatsinze
ibizamini ni byiza cyane.
Mugire
umwete wo kwezwa, mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro. Hanyuma
ibintu byo kubanan’abntu bose amahoro ntabwo ari ibintu ukwiriye gukora uko
wishakiye, sibintu byo gukora uko wiboneye , ni itegeko, kuko Yesu yadusigiye amahoro
niyo mpamvu natwe dukwiriye kubana n’abantu bose amahoro, ikindi ni ukugira
umwete wo kwezwa. Bayaba byiza winjiye muri 2020 wejejwe. Ushobora kuba urangije umwaka
ariko utejejwe. Wiba nubowa bantu baab batabibona ariko wowe urabizi, ushobora
kuba uri umusambanyi wo mu buryo bwose n’ubwo abandi baba batabizi ariko Imana
irakwinginga kugira ngo wezwe. Kuko nubwo twabonye hejuru ko abantu batekinika
ariko kujya mnu ijuru ho ntayindi nzira ihari, birasobanutse ni uko ugomba kuba wejejwe. Ntawundi mugisha dufite utari Yesu. Bamwe
bo biringiye amagare n’amafarashi abadi bakiringira abakomeye ariko twebweho
twiringiye Imana ikomeye.
Dukwiriye gukizwa tukiri bato, kuko
nibwo tuba tugifite uburyo. Iyo umaze gukomera ntabwo uba ugifite uburyo bwo
kugerwaho n’ubutumwa bwiza kandi uragenda ukazambya ibintu.
None urashaka kwinjira muri 2020 ukijijwe? Atura kandi wemerere Yesu aguhindurire ubuzima akweze mu maraso ye. Niyo nzira Wabasha gukirizwamo yonyine.