Pastor Mushishi Elisa mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe na AJEMEL UR HUYE CAMPUS

 Pastor Mushishi mu buhamya bwe yasangije abatari bake mu bitabiriye iki giterane agira ati “ahasaga 1997 nabaye aha mu gihe cy’abakonari abo ntibagenderaga mu gakiza nkuko byagaragariraga mu mirimo n’imyitwarire yabo”.

Icyatumye uwiteka adukunda si uko twari beza ahubwo rwari urukundo rwayo tubibona mu Intangiriro 12, igihe Imana yagiranaga na Aburahamu isezerano ryo kuzakomokwaho n’amahanga yose, Imana yibuka ab’Isilayeli ubwo bari bishwe n’imirimo y’uburetwa muri Egiputa ariko Imana yibuka isezerano yagiranye na basekuruza babo bituma ikoresha Mose ajya kuvana ubwoko bwayo muri Egiputa ibyose byari urukundo rw’Imana.

Iyo nawe umaze kwizera urukundo rwa Kristo wera imuto zose nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga (Abagalatiya 5:22-13, 1yohana 4:16-17) kandi uri mu rukundo rwa Yesu ntacyo azatinya kandi ntazakorwa n’isoni ntan’iteka azacirwaho. Mbese koko nawe niko ubyizera?

Yakomeje atuganiriza yongera kugaruka nanone ku intego y’igiterane nyamukuru iboneka (gutegeka kwa kabiri 7:7) akomereza mu Abefeso 2:4-8, nimuguma mugakiza mukakagenderamo nzirukana abahivi, abahiti n’abayehusi, nzashyira igitinyiro imbere yawe kuko nzirukana abanzi bawe bose.

uvuze uko malayika rusiferi yaremanywe ijwi ryiza n’ibihimbaza byose byari muriwe yararimbaga maze Imana igahaguruka kuntebe yabakerubi maze ikanezerwa igatanga umugisha, ariko uwo rusiferi arangije yishyira hejuru bituma Imana imwirukana mu ijuru iyo yari bije (budget) yambere yari ipfuye.

 nyuma Imana yakoze indi bije irema Adam ariko nawe yaje kwigomeka ku Mana ashukwa na Satani washyizwe ku isi, bituma niyo bije(budget) ipfa hanyuma Imana yaje kurema gihenomu umuriro witeka azahanisha satani n’abamukurikiye nyuma Imana yakoze indi bije yo gukiza umuntu icyaha n’imbaraga za satani  iremera kristo mu mubiri.

Imana yiyambura ubu Mana, kuko umuntu yakoreye icyaha mu mubiri niyo mpamvu Yesu yavukiye mu mubiri kugirango acungure umuntu muri iyi plan niho twese twakirijwe ku bw’ubuntu n’urukundo n’imbabazi Imana yagiriye abantu bose kugira go badapfa bazize ibyaha byabo (abaheburayo 10:5)

Imana yaremye umuntu iravuga ngo reka tureme umuntu ase natwe Imana yari ifite umugambi wo kurema umuntu udapfa kuko ubutaka ntibupfa, umwuka ntupfa bivuzeko umuntu Atari gupfa ariko nyuma yo gukora icyaha (kuva mugakiza) bumva imirindi yImana barahunga.

 Ninako umuntu iyo avuye mugakiza ahunga bene se ngo batamurondora. Hashimwe Yesu watanze ubugingo bwe kugirango dukire umuriro (igihano) cyiteka cyagenewe satani n’abamukurikiye, Ese nawe aka gakiza wahawe ugapfusha ubusa? Ibyari indamu yanjye na bibonye nk’igihombo kubwo kuronka kristo, nawe waba wifuza kumva no kumenya ubwiza bwo kuronka kristo?

Amwe mu mafoto yaranze iki giterane cyagaragawemo abigisha batanduka hamwe n'amakorali agiye atandukanye

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *