Yuda Mwene Yakobo, yari umutoni kandi ku Mana, Kandi koko reka atone yari afite isumbwe kurenza benese. Abayuda bari bafite icyo barusha abandi muburyo bwose. Icya mbere Nuko babikijwe ibyavuzwe n’ Imana, Ubwo Yuda turamushakiraho ibyasezeranijwe cyangwa ibizaza tutazi ikindi ni inkomezi kuko niwe ufite imbyiringiro kuko yabikijwe cyangwa azi neza ibyasezeranijwe.
Twifashije Icyo Bibiliya ibivugaho dusanga muri yeremiya 13:1-9 1.uku Niko uwiteka yambwiye ati: “Genda wigurire umushumi w’ igitare uwukenyeze, ntuwukoze mu mazi. 2 Niko kugira umushumi Nuko uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza. 3 ljambo ry’uwiteka rinzaho ubwakabiri tiri. 4 Enda uwo mushumi waguze uwo ukenyeje uhaguruke ujye kuruzi ufurate, uwuhishe mukobo ko murutare. 5 nuko ndagenda nywuhisha kuri ufurate, nkuko uwiteka yantegetse.
6 hahise iminsi myinshi uwiteka arambira ati:” haguruka ujye kuruzi ufurate, uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha”. 7 Nuko njya kuri ufurate, ndacukura nkura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsanga umushumi warononekaye Ari ntacyo ukimaze. 8 maze ijambo ry’uwiteka rinzaho riti:”9 uwiteka avuze atya ati ‘uko Niko nzagira ubwibone bwa yuda, n’ubwibone bwo kwishongora bw’ I yerusalemu”.
Muri make Yuda ni umushumi wakomeza urukenyerero rw’ uwawukenyeza. Imana yabwiye Yeremiya kugura umushumi mushya awikenyeze, hari itandukaniro ry’ igihe atawikenyeje. Kuko muri we haricyo yaburaga atari agikenyeye wa mushumi. Uyu mushumi wari umufitiye umu maro ukomeye cyane ariko hanyu ujyanwa mu rutare, Hari impamvu yatumye ujyanwayo, nyuma yo kujyanwayo warononekaye, ntacyo warukimaze, ariko uracyagaragara nk’ umushumi. Ukenyewe ariko ntacyo wa mumariye.
Ese uyu mushumi usobanuye iki? Ese uri kutwigisha iki mu minsi ya none?
Icyo bivuze Nuko yeremiya yabwiwe kujyana umushumi mu rutare akumvira koko akawujyana akawuhisha mukobo nkuko yari yabitegetswe ariko ntiyite kujya asubirayo ngo awusure arebe uko umeze.
Uyu munsi haricyo wabikijwe cyangwa wasezeranijwe/ wabwiwe n’lmana ariko ukaba uheruka ukibwirwa cyangwa ugisezeranwa ukumva ko bihagije ariko siko biri, ibuka ko yeremiya nawe yagiye akabika umushumi murutare akagenda ntawusure igihe kiza kugera asanga Ari ntacyo ukimaze. Ikingenzibenedata Nuko wakwita kubyo wavuganye n’lmana, ntutekerezeko ibyo bihagije, arega isezerano rirabagarirwa.
Kuko Yuda atibagirana izina cyangwa ngo ntahindurirwe izina kandi ntiyimurwe mu gihuge cye bimutera kuba umwibone, ndetse ngo naho atakora akaba umutindi, ibyo ntacyo byari bimubwiye kuko yari mugihugu cye. Kubw’ iminsi mibi turimo muri iki gihe byatumye abantu bagira umudamararo ariko ibyo byose n’ iby’ agahinda kuko byatumye abantu bononekara ntibagikorera lmana nkuko bikwiriye/ibishaka, ariko kuko imyambaro y’ inyuma itinjijwe muri ufurate ngo yiname itote, icike.
bituma ugaragara nkuriho mu murimo w’lmana , bigatuma ukomezwa kurebwamo nk’ ufite umumaro kuko uracyakora za nshingano ndetse n’ imirimo, ariko wataye umuhamagaro.Nubwo ntacyo bikubwiye, nta nicyo bigutwaye ariko ntacyo ukimaze mubwami bw’ Imana.
Ese niki wakora kugirango ube umunyamumaro mu bwami bw’Imana?
Reka turebe icyo ijambo ry’Imana ridukangurira gukora, Nuko ibuka aho wavuye ukagwa, wihane, ukore imirimo nk’ iyambere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’ itabaza ahacyo nutihana. Ibyahishuwe 2:5
Ikingenzi Nuko twahindukirira uwiteka iminsi mini itaraza. Ibyakozwe n’intumwa 3:19 Nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku mwami Mana. Yesu aragukunda, kandi niwe ukuganirije ubu.
Shalom shalom !!
Amen!!! Iri Jambo rirankomeje rwose!!! Kuko menye ko tuvomba kubaza tukezwa iminsi yo guhemburwa ikabona uko Iza!
Amen
Amen, iri Jambo ni ingenzi cyane, rirankomeje