Amakuru

Ese urufatiro rw’urusengero arirwo mutima wawe uri kurwubaka ute?

0Shares

Theophile HABIYAREMYE Umwigisha w’ijambo ry’lmana ry’uyu munsi atangiye aduhugura uburyo tugomba gukorera Imana. umwanya w’amashimwe n’umwanya w’ijambo ry’lmana niyo myanya akunda cyane kuko haribyo itwigisha, kuko ukomeye n’uworoheje, ubabaye n’uwishimye bose bashaka lmana.

Dusome ijambo ry’lmana riboneka muri Ezira1:1-3, 1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa                     Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko       bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati:

2.“Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.

3. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.

. Ezira 3:8-13 8Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.

9Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana

10Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse. 11. Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati “Erega Uwiteka ni mwiza! N’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.” Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw’inzu ye rushinzwe.

12Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima. 13bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.

Ezira 4:1-3 Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero, 2. baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”

3. Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”

Ahangaha lmana yashakaga ko bongera kuyubakira urusengero, Ese uyu munsi urusengero lmana ishaka ko rwubakwa ruri kubakwa gute? Tuzi ko urusengero nyakuri ari umutima w’umuntu, Ese umutima wawe wubakitse gute?

Mu gitabo cya hagayi 1:4 niho hatubaza hati: “mbese birakwiye ko twibera mu mazu yacu y’ibitabashwa naho urusengero rw’lmana rukaba umusaka”? Oya kandi ntibikabeho, uwiteka akavuga ati: mwibuke ibyo mukora, bene data Kuba haraho tugera/ze si kubwacu sikubwimbaraga zacu ahubwo ni Ubuntu bw’lmana, niyo mpamvu tugomba guhiga umuhigo wo kugira icyo dukora kugirango umurimo w’lmana utere imbere cyangwa urusengero rwayo rwe kuba umusaka.

Ntugahe agaciro umuntu ugukura mu murimo w’lmana kuko ntimwavuye ahantu hamwe, nti mwahamagawe kimwe, ndetse ntimuhuje n’imibereho, niyo mpamvu utakagombye kumuha agaciro kuko harigihe agamije kugukuramo imbaraga.

Abavuye mu gihugu cy’ubuperesi barimo ibyiciro bibibiri abanyazwe bakajyanwa ari imbohe bakuze, ndetse n’abavukiye mu gihugu cy’ubunyage. Ibyo byiciro bibiri uko byari biri byarajyanywe bageze I yerusaremu bashinga urufatiro ry’urusengero abakuru bo, kuko bari bazi urusengero rwasenywe ko arirwo rwari rukomeye, babonye urufatiro ryubatswe bararira cyane, barizwa nuko hubatswe rutandukanye nurwo bari basanzwe bazi kandi biboneye .

ariko abana babo bavukiye mubunyage baraseka barishima baranezerwa babonye urufatiro rwurwo rusengero rwubatswe kuko batari bazi urusengero rwasenywe urwo arirwo, ntibari bazi amateka yaruranze mugihe cyarwo. Birashoboka ko abari gukizwa ubu, baba banezerewe banejejwe nuburyo abantu bubu bari gukorera lmana, nyamara kandi abantu baravuye munzira yanyayo. bameze nka bo bana bavukiye mubunyage batari bazi uko urusengero rwasenywe rwari rumeze.

 Birakwiye ko tumenya amakuru ya nyayo tukamenya amateka, uko abambere bakoreraga lmana, nugera kumusozi ugiye kubakayo/gukorerayo uzabanze umenye amateka y’abakubanjirije uko bitwaraga nawe kugirango uhereho wubaka/ukora, hari abari muzabukuru barimo barizwa nuburyo abikigihe bari kubaka urusengero.

Ubwo batangiraga kubaka amakuru yageze ku banzi babo, bumva amakuru ko abajyanweho iminyago batangiye kubaka urusengero rw’uwiteka, abo banzi baraza bagaragaza ko baje kubafasha ariko atariyo ntego ibazanye, bazanywe no kugirango babamaremo imbaraga. ariko ikiza kandi gikomeye nuko abisilayeli babangiye, natawe uyu munsi insengero turi kubaka birashoboka ko haba hari abaza bashaka gufatanya nawe muburyo bwo kugufasha, (gukora umurimo w’Imana cyangwa kubaka umutima wawe) ariko bakaza muburyo budakwiye bahakanire ubabwire ko ugomba gukorera lmana yawe nkuko wayikorera, ukomeze ugenga nkuko wagenda ukomeze umuhamagaro wawe, ntayindi ntego bafite keretse ku kumaramwo imbaraga no ku kuyobya maze ugasenya nibyo wari wubatse.

ltekerezeho nusunga uko wakorera Imana warabihinduye ukava mumasezerano y’Imana ndetse nibyo wagamibiriye/wahize atariko uri kubikora wongere uce bugufi imbere y’Imana uyisabe imbazi ndetse n’imbaraga ni inyembabazi irabana nawe   shalom.

 1,312 total views,  2 views today

0Shares

1 COMMENTS

LEAVE A RESPONSE

Your email address will not be published.

%d bloggers like this: